00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bifashishije ‘20km de Bruxelles’ bamurika ibyiza by’Igihugu cyabo (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ku wa 12 Nzeri 2021, Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi (DRB-Rugari) ifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, RwandAir n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB n’abandi baterankunga bitabiriye urugendo ngarukamwaka ruzwi nka ‘20km de Bruxelles’.

20km de Bruxelles ni igikorwa cy’urugendo rugamije gusabana no gukora siporo, kimaze imyaka 41. Rukorerwamo siporo yo kwiruka ku maguru nta gutoranya abantu hagendewe ku gitsina, ubuhanga imyaka n’ibindi. Uyu mwaka habayeho akarusho kuko bashyizemo n’uburyo bwo kugenda ibyo birometero 20 utiruka.

Kuri iyi nshuro rwitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 20, mbere y’icyorezo cya COVID-19 rwitabirwaga n’abarenga ibihumbi 40.

Ni igikorwa gitangira saa Yine za mu gitondo, kigatangirira mu Mujyi wa Bruxelles rwagati ahitwa Park ya Cinquantenaire kigakomereza ahitwa Avenue Louise, Bois de la Cambre, Avenue Franklin Roservelt, Boulevard du Souverain, avenue de Tervueren bakagaruka muri Park ya Cinquantenaire.

Urugendo rw’uyu mwaka rwabaye umwihariko kuko Abanyarwanda baba mu Bubiligi barumurikiyemo ibyiza by’Igihugu cyabo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, na we wari witabiriye uru rugendo yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abantu bongeye gukora uru rugendo nyuma y’igihe kirenga umwaka rutaba.

Ati "Mbere na mbere ni ukwishimira ko abantu bongeye bagahura kuko hashize umwaka n’igice 20km de Bruxelles n’ibindi bikorwa byinshi byari byarahagaritswe. Ikindi ni uko hano hahurira abantu benshi bahujwe na Siporo."

Yavuze ko iki gikorwa ari amahirwe yo kumurika u Rwanda kuko kiba cyahuje abantu benshi. Ati "Nk’uhagarariye u Rwanda muri Luxembourg no mu Bubilgi iki gikorwa ni ngombwa ko ngishyigikira kandi tukaza natwe tukamurika u Rwanda, kuko hano hahurira n’abandi bahagarariye ibihugu byabo. Ni ururembo rwiza."

Yakomeje ashimira inzego zose zabigezemo uruhare kugira ngo ibikorwa by’u Rwanda bibashe kumurikwa muri iyi gahunda.

Ati "Ndashimira cyane Abanyarwanda baba mu Bubiligi bateguye iki gikorwa, RwandAir, RDB, abahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Flandre na Luxembourg bose bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ibintu bikagenda neza."

Amb. Sebashongore yongeyeho ko byaba byiza abantu bagiye bahurira mu bintu byiza nk’ibi kandi bakavuga uko u Rwanda ruri nyabyo.

Gilles Bazambanza, uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yashimiye Amb. Sebashongore n’itsinda ayoboye kuba baje kubafasha kumurika u Rwanda.

Yashimiye kandi RwandAir, RDB n’Abanyarwanda bagize DRB-Rugari babateye inkunga kandi bakaza no kwitabira iki gikorwa.

Uru rugendo kandi rwagaragayemo bamwe mu bagize itsinda ’Marche pour la Vie’. Uriyobora, Norbert Nsabimana yavuze ko kuba bitabiriye uru rugendo ari ishema kuri bo.

Ati "Twishimiye kwitabira 20km de Bruxelles kuko ntako bisa kwiha intego kandi ukayigeraho ninawo mwihariko wacu, dukora icyo twiyemeje no muri siporo ni uko."

"Uru rugendo twakoze wahuraga n’abakuze n’abafite ibibazo by’ubumuga ariko icyari kigamijwe kuri bo ni ukurangiza igikorwa batangiye uko byagenda kose, ibi rero kuri njye ni urugero rwiza no mu buzima busanzwe."

Nyuma yo gusoza uru rugendo, aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa byarwo habereye igikorwa cyo gutombora itike y’indege ya RwandAir, aho bane batomboye bahawe amahirwe yo kugenda na yo ubwo bazaba berekeza mu Rwanda cyangwa ahandi hose ikorera ingendo.

Abari ahamurikirwaga ibikorwa by’u Rwanda basusurukijwe mu mbyino gakondo z’itorero Irebero n’umudiho w’intore wari uherekejwe n’ingoma zungikanya.

Muri uru rugendo uwahize abandi ni uwitwa Amaury Paquet wakoresheje iminota 59 n’amasegonda 31.

Ni urugendo rufata nk’amahirwe yo kugorora umubiri ku bamugaye n’abakuze cyane. Buri wese akora urugendo mu bushobozi bwe kandi bakamuha umwanya wo kururangiza. uwabashije kurusoza wese ahabwa umudari.

‘20km de Bruxelles’ ihuza abantu baturutse imihanda yose
Uru rugendo rwitabirwa n'ababarirwa mu bihumbi
Muri ‘20km de Bruxelles’ ntawe uba ahejwe n'abafite ubumuga barabasunika
Aho Abanyarwanda baba mu Bubiligi bamurikiraga ibikorwa by'igihugu cyabo bari bari kumwe n'inshuti zifatanyije na bo
Abakaraza basusurukije abari bitabiriye ‘20km de Bruxelles’. Umurishyo wabo ni wo watangije iki gikorwa
Amb Sebashongore yitegereza umuhamirizo w'intore
Izi ntore zo mu Itorero Irebero zatangariwe na benshi
‘20km de Bruxelles’ yabaye umwanya wo gusabana hagati y'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Aho Abanyarwanda bamurikiraga ibikorwa byabo hari abantu benshi baje kwihera ijisho
Gilles Bazambanza uyobora DRB-Rugari ni umwe mu bitabiriye uru rugendo
Uyu mwana ni umwe mu banyamahirwe batsindiye itike ya RwandAir
Abatsindiye iyi tike bashobora kujya mu byerekezo bitandukanye RwandAir ikoreramo, aha babiri mu banyamahirwe bifotozanyaga na Amb Sebashongore na Gashumba Charles Damascene uhagarariye RwandAir mu Bubiligi
Bamwe mu bashoje urugendo rwa 20 km bafata ifoto na Amb Sebashongore
Amb Sebashongore ari kumwe na Rugina Jean Pierre waturutse muri Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa
Byari ibyishimo ku Banyarwanda n'inshuti zabo
Umuhamirizo w'intore ni umwe mu mwihariko w'Abanyarwanda
Abagize itsinda ’Marche pour la Vie’ bari mu bitabiriye uru rugendo
Wabaye umwanya w'ibyishimo no gusabana hagati y'Abanyarwanda baba mu Bubiligi na Amb Sebashongore
RwandAir yifatanyije n'abari bitabiriye uru rugendo ndetse itanga amahirwe yo gutsindira tike
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yavuze ko uru rugendo ari umwanya mwiza wo kumurika ibyiza by'u Rwanda

Amafoto: Rutayisire Jessica & Karirima A. Ngarambe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .