Abanyarwanda baba muri Tanzania bifatanyije n’inshuti zabo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Lambert Christophe Safari
Kuya 7 Mata 2019 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti bifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dar-Es-Salaam ahitwa Mlimani City.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku bari muri Tanzania byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rw’intera ireshya na metero 1700 rwatangiriye ahitwa Mwenge rusorezwa ku cyumba aho umuhango nyir’izina wagombaga kubera.

Witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’itangazamakuru n’umuco wa Tanzania wari umushyitsi mukuru, abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania, abanyacyubahiro batandukanye, abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo zaturutse hirya no hino muri Tanzania.

Umuhango nyir’izina watangijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu ya Tanzania yakurikiwe n’iy’u Rwanda, hanyuma hakurikiraho ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’uhagarariye abanyarwanda baba muri Tanzania.

Nyuma y’amasengesho atandukanye, hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere ndetse no gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Hanerekanywe filimi mbarankuru ebyiri zikubiyemo ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside zivuga ku nzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya jenoside, hakurikiraho imivugo n’indirimbo bitandukanye bikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka.

Uwari uhagagarariye abadiplomate, Ambasaderi w’Ibirwa bya Comores, Dr. Ahamada Elbadaoui Mohamed Fakihi, yavuze ko we na bagenzi be bifatanyije n’abanyarwanda, ashimangira ko ibihe banyuzemo ari isomo rikomeye.

Ati “Buri kababaro kose gatanga isomo, kandi buri somo ryose rihindura umuntu.”

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira no kurwanya jenoside aho iva ikagera ku Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugene Kayihura, yashimiye abitabiriye uyu muhango by’umwihariko uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania ku bw’intambwe yatewe n’Umuryango w’Abibumbye wemeye kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu iki gikorwa kikaba gisigaye gihabwa agaciro cyane.

Yashimiye kandi Tanzania mu kwifatanya n’u Rwanda muri uyu muhango aho yavuze ko Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kasimu Majaliwa n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye i Kigali.

Yibujije ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye kandi igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni, nyuma ikaza guhagarikwa n’ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame mu gihe amahanga yari yatereranye u Rwanda.

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuco muri Tanzania, Dr Harrison Mwakyembe, mu ijambo rye yagarutse ku buryo Jenoside yashegeshe u Rwanda n’abanyarwanda.

Yavuze kandi ku rugendo Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Joseph Magufuli, yagiriye mu Rwanda mu 2016 akanasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yatangiye ubutumwa ko buri wese ku Isi agomba gukora ibishoboka byose Jenoside ntizongere kubaho.

Yavuze ko iki gikorwa atari ukwibuka gusa ahubwo ko harimo no kwibutswa no gutekereza uburyo bwo kubaka ejo hazaza heza hazira ikibi.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye hamwe mu kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuco muri Tanzania, Dr Harrison Mwakyembe, mu ijambo rye yagarutse ku buryo Jenoside yashegeshe u Rwanda n’abanyarwanda
Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugene Kayihura, yashimiye abitabiriye uyu muhango
Uyu mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dar-Es-Salaam ahitwa Mlimani City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza