00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Sénégal bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Werurwe 2021 saa 09:10
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu bihugu bya Mali, Gambia, Guinée-Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Uyu munsi usanzwe wizihirwa tariki ya 8 Werurwe 2021, ibirori byawo byabaye ku wa 13 Werurwe 2021, mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx unatambuka kuri Televiziyo Isango Star no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter.

Abatanze ibiganiro barimo Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rwabuhihi Rose; Umuyobozi uhagarariye UN Women mu Rwanda, Fatou Lo; Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), Rutayisire Fidèle; Ngeruka Fabiola ukorera muri UNFPA Mali, Agnès Ammeux ukorera Enabel muri Guinée-Bissau na Dr Mukeshimana Angelique wiga Ubuvuzi muri Kaminuza ya Havre mu Bufaransa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yagarutse ku butumwa bugusha ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

Abatanze ibiganiro bikije by’umwihariko ku rwego umugore agezeho mu kwiteza imbere, uruhare afite mu iterambere ry’igihugu ndetse n’ibibazo bahura nabyo mu mibereho ya buri munsi n’ibisubizo bikwiye kubifatirwa.

Ambasaderi Karabaranga yibukije ubutumwa bwa Perezida Kagame ubwo uwo munsi wizihizwaga.

Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize ati ““Uyu munsi ni ukwibuka ko uburinganire butareba abagore gusa. Nta terambere ryabaho hatabaye ubwitabire n’amahirwe angana kuri bose. Buri wese muri twe afite uruhare mu kurwanya ubusumbane kandi ihezwa nta mwanya rifite mu gihe kiri imbere.”

Abatanze ikiganiro bagarutse ku ntambwe ifatika u Rwanda rwateye mu byiciro birimo uburezi, ubuzima n’ubuvuzi, ubukungu, imiyoborere n’inzego z’ubuyobozi, umutekano n’ubutabera. Bavuze ko ubwiyongere bw’abagore mu nzego zose, bikwiye kwishimirwa no guterwa imbaraga Kandi bigakomeza.

Mu nzego z’ubuyobozi u Rwanda rwakoze amavugurura atandukanye atuma ruza ku myanya ya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, nk’aho mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 61%, muri Guverinoma bagera kuri 50 %.

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kuri ubu naryo riha abagore uburenganzira bwo kugira 30% ry’imyanya ifata ibyemezo.

Ambasaderi Karabaranga yibukije ko ibi byose byashobotse kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame yubatse kuva igihugu kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje ati “Kuva mu 1962 u Rwanda rubona ubwigenge kugeza mu 1994, umugore n’umwana w’umukobwa nta gaciro bahabwaga haba mu miryango yabo ndetse no muri politiki y’igihugu. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Guverninoma y’Ubumwe bw’igihugu yashyizweho na FPR ni yo yashyize mu bikorwa politiki yo guha agaciro abagore, kubateza imbere, kubashyigikira muri byose kuko n’ubundi byari muri gahunda ya politiki ya FPR kuva yavuka.’’

U Rwanda kandi rwashyizeho gahunda nyinshi zakozwe zijanye no gufasha abagore mu kwiteza imbere muri rusange.

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko iki cyiciro gikeneye kwigwaho byihariye hagamijwe kumenya ibibazo abagore bahuye nabyo mu gihe cya Coronavirus mu buryo bwimbitse n’uko byakemuka kandi abafatanyabikorwa ba Leta bakabyitabira ari benshi.

Hibukijwe kandi ko Umunyarwandakazi kuva kera yagaragaje ubushobozi, ubwitange no kwihangana mu bihe bikomeye nko mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo bitanga icyizere ko n’ubundi abagore bazashobora kuva mu bibazo batewe na Coronavirus cyane cyane ko Leta ibari inyuma kandi ibashyigikiye muri byose.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick, yashimye ko umugore yahawe umwanya mu nzego zitandukanye.

Ati “U Rwanda rwateye imbere ariko ntabwo turagera aho dushaka kugera. Bitangirira mu rugo, ku mwana muto, ko umwana w’umukobwa agomba kwiga.’’

Abitabiriye ibiganiro batanze icyifuzo ko muri Diaspora ibiganiro bijyanye n’uburinganire byashyirwamo ingufu cyane cyane mu miryango kugira ngo urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo ruzashobore gusigasira ibyagezweho.

Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu bihugu bya Mali, Gambia, Guinée-Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yibukije ko umugore yahawe ijambo kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame
Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore byanyuze kuri Radio Isango Star
Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rwabuhihi Rose, yagaragaje ko hari amategeko igihugu cyashyizeho aha ijambo umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .