Abanyarwanda baba muri Maroc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Maroc bagaragiwe n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Maroc i Rabat ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2019.

Abawitabiriye basangijwe amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc ufite icyicaro i Dakar muri Sénégal, Dr Harebamungu Mathias, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango uko Jenoside yateguwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi bazizwa uko bavutse.

Jenoside yateguwe by’igihe kirekire kuva kuri Repubulika ya Mbere, itizwa umurindi n’ubutegetsi bubi bwimakaje politiki y’urwango igamije kugaragaza Abatutsi nk’abanzi bagomba kwambura ubumuntu.

Ambasaderi Dr Harebamungu yagaragaje ko nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwanyuzemo ubu rwashibutsemo igihugu cyiyubatse mu ngeri zose kinashingiye ku umwe n’ubwiyunge bwashinze imizi.

Yavuze ko u Rwanda rukataje mu kwiha agaciro mu ruhando rw’amahanga, bishingiye ku cyerekezo cy’iterambere ridaheza ryimakajwe n’ubuyobozi bwiza.

Iterambere ry’u Rwanda kandi ryashimwe n’abitabiriye uyu muhango barimo Ambasaderi wa Ethiopia muri Maroc, Yeshi Tamrat. Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi ariko amarira yarwo yahindutse ibitwenge kugeza aho ubu ruhesha agaciro abarutuye, rukaba n’ishema kuri Afurika yose.

Umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc bafatanyije n’inshuti zabo zihuriye mu itsinda ‘‘Cercle des Amis du Rwanda’’, Ambasade y’u Rwanda muri Maroc n’Ikigo cy’Igihugu kibungabunga Imikoranire y’amahanga (Agence Marocaine de la Coopération International- AMCI) gishyigikira ibikorwa by’abanyeshuri b’Abanyarwanda.

Kuva ku wa 7 Mata 2019, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwibuka Jenoside mu bikorwa bizamara amezi atatu. Insanganyamatsiko yo Kwibuka igira iti “Twibuke twiyubaka.”

Abanyarwanda baba muri Maroc bifatanyije n'inshuti zabo mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basangijwe uko umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Dr Harebamungu Mathias, yasangije abitabiriye umuhango wo kwibuka uko Jenoside yateguwe by'igihe kirekire
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 witabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mijyi itandukanye muri Maroc
Herekanwe amafoto agaragaza uko umuryango Nyarwanda washegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza