Ni umuhango wateguwe n’umuryango n’Abanyarwanda baba muri Canada ufatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Kosita Musabye uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Hamilton yashimiye ubwitabire bwa bagenzi be baturutse mu mijyi inyuranye ya Canada ndetse no mu nkengero zaho.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper yavuze ko yiseguye ku kuba atarashoboye kwizihiza umunsi w’Intwari ku itariki ya 1 Gashyantare nk’uko bisanzwe kubera gahunda zahuriranye zirimo na Rwanda Day 2024 yabereye i Washington DC muri Amerika ikanitabirwa n’Abanyarwanda baba muri Canada.
Yakomeje avuga ko kwizihiza Intwari z’Igihugu ku Banyarwanda bivuze kuzirikana akamaro zagiriye Igihugu no gushsishikariza cyane cyane urubyiruko kujya bazigiraho zikababera urugero rwiza n’icyitegererezo.
Yagarutse kandi ku mateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda ndetse akangurira abari bateraniye aho kurangwa n’ubutwari n’indangagaciro nyarwanda.
Yibukije urubyiruko rutuye mu mahanga kubungabunga indangagaciro z’Abanyarwanda, gushyira imbere ibiranga Intwari, bakagaragaza ubutwari mu byo bakora no mu myitwarire yabo, bagashyigikira gahunda zo guteza imbere u Rwanda n’abarutuye bijyanye n’Icyerekezo 2050.
Amb. Higiro yasoje abakangurira kuzirikana gahunda zikomeye u Rwanda ruteganya muri uyu mwaka zirimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora30 ndetse n’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko ishinga Amategeko azaba muri Nyakanga 2024.
Uwo munsi wanabaye uwo kungurana ibitekerezo muri rusange ndetse no gusabana mu gitaramo cyari cyateguwe n’Itorero Imanzi ry’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Hamilton.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!