00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Busuwisi bizihije Umuganura (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Busuwisi hamwe n’inshuti zabo, bahuriye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka ushize banagaruka ku kamaro n’icyo uyu munsi uvuze mu muco Nyarwanda.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi (Diaspora Rwandaise de Suisse -DRS).

Byitabiriwe n’abagera ku 160, aho basangiye ibyo kurya biteguye Kinyarwanda, bataramirwa n’Itorero Urunana ribarizwa mu Busuwisi, ribyina mu buryo bwa gakondo, n’ibindi bikorwa bigaragaza umuco Nyarwanda.

Byaranzwe na gahunda zinyuranye harimo kurebera hamwe umusaruro wagezweho n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi n’ibikorwa uteganya kugeraho, ubutumwa bunyuranye, gutanga ishimwe ku bana barangije amashuri yisumbuye, umuhango wo guha abana amata, imbyino no gusabana.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi, Yves Nkusi Cyaka , yamuritse umusaruro wagezweho mu mwaka wa 2021 harimo inkunga yatanzwe mu kunganira imiryango itishoboye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Hari kandi gahunda igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikagera ku baturage bose mu gihugu bihereye mu gutanga telefoni zigezweho (Connect Rwanda) na gahunda igamije kugeza umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba ku baturage (Cana Challenge).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi akaba n’Intumwa ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye no mu Miryango Mpuzamahanga ikorera i Genève mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, yashimye umusaruro wagezweho n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi mu mwaka ushize.

Yagarutse ku mateka y’Umuganura yibutsa ko wari umwanya mwiza wo kuganira ku ntekerezo z’i Rwanda, abantu bagasangira, bakagena icyerekezo kizaza cy’igihugu.

Ambasaderi Rwakazina yaboneyeho umwanya wo kongera gushimira Abanyarwanda baba mu Busuwisi ku ruhare rwabo mu bikorwa bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda baba hano mu Busuwisi, mboneyeho kongera kubashimira uruhare mukomeje kugaragaza mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu bikorwa binyuranye mukorera mu Rwanda na gahunda mwitabira zigamije gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

“Mukomeze mugendane u Rwanda ku mutima. Iyo mubikora muba muri kuganuza u Rwanda n’Abanyarwanda ku byiza mugenda mugeraho.”

Yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umuganura uri uyu mwaka wa 2022, igira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, yibutsa ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ingufu z’Igihugu.

Yavuze ko izo mbaraga ari zo musingi wo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kubyagura mu rugendo Igihugu kirimo rugamije kwigira, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, abwira abitabiriye ibirori ko Umunyarwanda aho ari hose akwiye kwiyumva nk’Umunyarwanda wunze ubumwe na bagenzi be, wunze ubumwe n’Igihugu cye kandi urangwa n’umuco nyarwanda.

Ambasaderi Rwakazina yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwiyumvamo isano ibahuza.

Yashimangiye kandi akamaro ko gukomeza kuzirikana gutoza abato ubukungu bukubiye mu muco nyarwanda, kubaha uburere butuma bakura ari Abanyarwanda b’umutima, bafite indangagaciro z’ubumwe, gukunda igihugu, kurangwa n’ubupfura no gukunda umurimo.

Ambasaderi Rwakazina yaboneyeho kandi kongera kwibutsa Abanyarwanda baba mu Busuwisi igikorwa cy’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire kizarangira ku wa 15 Nzeri 2022 ku banyarwanda baba mu Mahanga, abasaba ko iyo tariki yagera barabirangije, abibutsa ko kubikora kandi ku gihe ari uruhare baba bakomeje kugira mu igenamigambi ry’igihugu.

Abana bahawe amata; wabonaga bafite akanyamuneza
Amb Rwakazina (uwa kabiri uturutse iburyo) yahaye amata bana bato ku munsi w'umuganura
Amb Rwakazina yibukije ko Umuco Nyarwanda ari wo ngufu z'igihugu bityo bakwiye kuwusegasira n'aho baherereye mu mahanga
Itorero ribyina mu buryo bwa gakondo ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Baserutse mu mwambaro ugizwe n'amabara y'ibendera ry'u Rwanda
Abanyarwanda bafatanyije kuririmba Indirimbo y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .