Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ibirori byaranzwe n’ibikorwa byihariye birimo no kumenyekanisha ibikorerwa imbere mu gihugu ‘Made in Rwanda’.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka. Mu 2019 mu Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, twubake Umuryango utekanye.’

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku Banyarwanda baba mu Buholandi byabereye kuri Hotel Hilton i La Haye ku wa 16 Werurwe 2019. Byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanyije n’Ishyirahamwe rihuza Abanyarwanda na Komisiyo y’Uburinganire.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert, wari uhagarariye Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko ibi birori ari umwanya mwiza wo kugaruka ku iterambere ry’umugore mu miyoborere y’u Rwanda.

Ati “Hagaragazwa ibikorwa byabo byagezweho ku buryo bugaragara mu gihugu no ku Banyarwanda baba n’abakorera mu mahanga n’uruhare rw’uburinganire ngo bigerweho.’’

"U Rwanda rurahabwa umwanya mwiza hagendewe ku buyobozi bwiza bw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ureba kure akaba yarahaye umwanya ukwiye umugore mu bikorwa byose birebana n’iterambere ry’igihugu, mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, mu burezi, mu ngabo z’igihugu, ubucamanza, ubucuruzi, n’ibindi.’’

Mu gihe Perezida yafunguraga ku mugaragaro umwaka w’ ubucamanza wa 2018/2019 ku wa 19 Ukwakira 2018, yerekanye uruhare rw’umugore mu gukemura amakimbirane, yibutsa ko umuryango Nyarwanda usabwa byinshi ngo urusheho kugera aho ushaka.

Ati “Umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi wakagombye kudufasha gukemura byinshi mu bibazo bitwugarije, bitavuze ko umugabo we bitamureba ngo yigaramire. Kuko iyo bombi bashyize hamwe biba byiza kurushaho.’’

Ndahiro yavuze ko uyu munsi ugena uburyo bwo kuganira no guhanahana amakuru aganisha ku iterambere ry’u Rwanda no gushishikariza abifuza kurushoramo imari.

Abitabiriye ibi birori kandi bamurikiwemo ibikorwa byakozwe n’abagore, bikagirira benshi akamaro.

Muri bo harimo Uwizeyimana Clementine [Tonzi] watumiwe muri ibi birori. Uyu muhanzi wataramiye ababyitabiriye mu nganzo ye ishingiye ku muziki uhimbaza Imana, yanamuritse bimwe mu bikorwa by’umuryango uhuriwemo n’abana bafite ubumuga yise ‘Birashoboka dufatanyije’, abereye umuyobozi.

Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Uburinganire muri Diaspora y’u Rwanda mu Buholandi, Uwamwezi Hilda Kamali, yavuze ko ubwitabire bw’abagore n’abagabo barimo n’abavuye mu Rwanda bwerekana agaciro bahaye iki gikorwa.

Yagize ati “Turahirwa cyane kuko n’ubuyobozi bwa Ambasade budutera inkunga bikagenda neza. Turabashimira cyane abahagarariye igihugu cyacu hano babigiramo uruhare.’’

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byanaranzwe n’Imurikagurisha ry’ibikorwa by’Ishyirahamwe ryitwa ‘‘Iby’Iwacu’’ rimurika ibikorerwa mu Rwanda nk’imyambaro n’imitako.

Byasojwe mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyaranzwe n’umuziki gakondo n’uwa kizungu aho abahanzi b’Itorero Inkera, DJ Marnaud na Tonzi bishimanye n’abitabiriye ibi birori.

Ibirori byitabiriwe n’abarimo abahagarariye ibihugu byabo batumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, abashoramari b’inshuti z’Abanyarwanda n’u Rwanda n’abandi.

Mu byamuritswe bikorwa mu Rwanda harimo "Aqua Rwanda" yakozwe mu mavuta bita "huile essentiel" yari ihagarariwe na Enrico Lalia Morra ufite ikigo giha akazi abagore 18 ku bakozi 22. Ni parfum ya mbere ikorerwa mu Rwanda, ikunzwe kandi inagurishwa cyane muri RwandAir n’ahandi nka Kigali Heights na Marriot Hotel.

Abitabiriye ibi birori banasangijwe ku bukungu buri mu muco gakondo binyuze mu mivugo n'ibisigo
Bacinye akadiho
Cyusa aririmba indirimbo nyarwanda za kera
DJ Marnaud ari mu bavanga umuziki bagezweho mu Rwanda, akagira n'impano yo kuririmba
Dj Marnaud uri mu bakunzwe cyane yaririmbiye abitabiriye ibi birori
Habaye no kwiyereka bambaye imyenda yadodewe mu Rwanda
Hamuritswe imyenda yakorewe mu Rwanda
Umulisa Cecile ni we wayoboye itsinda ryavuye mu Rwanda, anahagarariye Iby’Iwacu
Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka
Umuyobozi ushinzwe Uburinganire n'Ubwuzuzanye muri diaspora y'u Rwanda mu Buholandi, Uwamwezi Hilda Kamali, ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Uwayoboye ibi birori ni Mugiraneza Brigitte
Uwitonze Clementine [Tonzi] ari mu bitabiriye ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore
Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi ari mu bitabiriye kumurika ibikorerwa mu Rwanda
Tonzi yataramiye abitabiriye ibirori mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Umuhanzi Cyusa yashimishije bensh barahaguruka bamufasha gucinya akadiho
Umujyanama wa mbere muri Ambasade,Ndahiro Hubert, aha abashyitsi ikaze
Hanamuritswe imideli yakorewe mu Rwanda
Ndahiro Hubert wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, atanga ikiganiro
Sebahire Séverin uzwi mu bijyanye no gutunganya filime atanga ikiganiro ku byo akorera mu Rwanda. Anitegura kumurika filime izabumbatira umuco nyarwanda mu gihugu n'i mahanga
Tonzi yagiye mu Buholandi yitwaje ibikorwa by'abana bafite ubumuga yahurije muri “Birashoboka dufatanyije”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza