00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize Diaspora Nyarwanda muri Australia basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 January 2024 saa 03:12
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Australia bashyize indabo ku mva rusange zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Itsinda ry’Abanyarwanda bagera kuri 30 batuye muri Australia, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Patrick Tunga, umwe mu bagize iri tsinda riri mu Rwanda mu biruhuko by’iminsi mikuru, akaba n’Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Melbourne (RCA Victoria), yatangaje ko bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo guha urugero abakiri bato no kwihugura ku mateka yaranze Igihugu.

Yagize ati “Gusura uru rwibutso byadufashije kongera kuzirikana ububi bw’ingengabitekerezo zahembereye Jenoside, kandi ibi bikwiye guhora bitwibutsa twese, cyane cyane ababa mu mahanga, kwirinda imitekerereze n’icengezamatwara rikurura urwango n’amacakubiri”.

Iyi gahunda yo gusura u Rwanda yateguwe n’abagize Diaspora Nyarwanda mu Ntara ya Victoria, yanitabiriwe n’abatuye mu zindi Ntara zirimo Queensland na New South Wales.

Mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, iri tsinda ryasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura, rinahabwa ikiganiro cyibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Gihugu n’uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo.

Urugendo rwabo ruje rukurikira urundi rusa narwo rwabaye mu mezi atatu ashize, rw’Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Queensland.

Abanyarwanda batuye muri Australia basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Babanje kwereka filime nto igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabyo ku mva ishyinguyemo abazie Jenoside yakorewe Abatutsi, baruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi
Basuye n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Aha bari bahagaze ku kibumbano kiri hejuru y'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .