Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyabereye Lusaka muri Zambia cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28, cyahuje Abanyarwanda babayo n’inshuti zabo.
Muri uyu muhango Ambasaderi Rugira yagarutse ku mateka ya Jenoside uko yateguwe n’ubugome bw’indengakamere yakoranywe, kugeza ubwo abasaga miliyoni bicwa mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Yaboneyeho umwanya wo “gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka barimo no kubasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora gutuma hari iyakongera kuba”.
Yakomeje ati “Ubu abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bari mu ntambara yo kuyipfobya no kuyihakana. Ni inshingano zacu gufata iya mbere mu kubarwanya no kugaragaza ukuri ku byabaye.’’
Minisitiri mu Ntara ya Lusaka akaba na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia, Sheal Mulyata, mu ijambo rye yashimye abarokotse Jenoside ubutwari bagaragaje nyuma ya Jenoside.
Yanenze imiryango mpuzamahanga kuba itaragize icyo ikora mu gihe Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Yakomeje avuga ko “u Rwanda rwavuye mu busa ubu rukaba ari igihugu gikomeye kandi giteza imbere abaturage bacyo.’’
Yagaragaje by’umwihariko ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda ruteza imbere abagore ndetse rukaba ruri ku isonga mu kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.
Sheal Mulyata yasabye abaturage b’u Rwanda na Zambia gukorera hamwe bakubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Afurika.
Abanyarwanda baba muri Zambia bibutse Jenoside mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Ni wo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo kuyikora; ni wo witwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa icengezamatwara igasakara mu bantu benshi, ikagira ingufu, maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside.
Uyu murongo ni na wo ufatwa mu gihe cyo guhakana no gupfobya Jenoside, icyiciro cya munani gikurikira Jenoside.
Aha abakoze itsembabwoko bakora ibikorwa byo gushinyagura harimo nko gucukura imva z’ahari imibiri yishwe bakayitwika mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, hanagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abatangabuhamya.
Bahakana ko nta byaha bakoze, kandi akenshi bashinja ibyabaye ku babikorewe. Babangamira iperereza kuri ibyo byaha, iyo bakomejwe kotswa igitutu bajya mu buhungiro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!