Ibi babigarutseho ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Mujyi wa Leeds muri Yorkshire mu Bwongereza.
Cyitabiriwe n’abasaga ijana barimo Abanyarwanda, inshuti zabo ndetse n’abayobozi batandukanye muri Yorkshire n’Umujyi wa Leeds.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Yorkshire (YRCA), Jimmy Kanyambo, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya ukomeye wo guha agaciro abasaga miliyoni bazize uko bavutse, kubera politiki mbi y’urwango, amacakubiri n’amoko yari yaramunze ubutegetsi bwa Leta yariho.
Ati “Mu Rwanda abavandimwe baratatanyijwe, imiryango iratandukana ndetse Sosiyete y’u Rwanda irashwanyagurika.’’
Yanashimiye Ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, zikarokora ibihumbi by’Abatutsi bicwaga bazizwa uko bavutse.
Yakomeje ati “Muri uwo mwijima hari hakiri icyezezi cy’urumuri ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe na Perezida Kagame, zinjiye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no gushyira iherezo ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.’’
Kanyambo yavuze ko “ubutwari n’ubwitange bwarokoye ubuzima bw’Abanyarwanda benshi ndetse buharura inzira y’icyerekezo gishya.’’
Ati “Uyu munsi, u Rwanda ni urugero rwiza rw’ubudaheranwa n’icyizere. Intambwe yatewe mu myaka 30 ishize ni gihamya cy’ubudacogora bw’Abanyarwanda n’umuhate wabo wo kubaka ahazaza heza.’’
Yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye guhoraho, anasaba ko abatuye muri Yorkshire bashyirirwaho ikimenyetso cy’ahazajya hibukirwa Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Yagize ati “Nk’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Yorkshire, dufite icyifuzo cy’uko natwe hano mu Mujyi wa Leeds twakubakirwa urukuta nk’ikimenyetso cy’urwibutso rw’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Avuga ko iki kimenyetso cyafasha abari kubyiruka muri iki gihe basura Leeds, kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’ingaruka yabyo ku kiremwamuntu.
Ati “Urukuta rw’urwibutso ruzaba amahirwe ku barimu n’abashakashatsi bashaka kwiga byisumbuyeho ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda no kubaka Isi izira urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.’’
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza iri gukorana n’ihuriro ry’imijyi itandukanye muri iki gihugu mu gushyiraho ibimenyetso by’aho kwibukira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu ibi bimenyetso bimaze gushyirwa mu Mijyi ya Nottingham, Manchester, Liverpool, Plymouth ndetse haritegurwa gushyiraho icya gatanu muri Newcastle.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari ingaruka z’amacakubiri yabibwe n’abakoloni.
Yakomeje avuga ko n’ubwo u Rwanda rwashaririwe ndetse bikagera n’aho benshi babonaga ko rutazongera kubaho, Umuryango wa FPR Inkotanyi wakomeje urugamba rwo gushaka ibisubizo byo kurusubiza ubuzima, hashyirwaho gahunda zo kunga Abanyarwanda, gucyura impunzi, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha Abanyarwanda gukunda igihugu.
Ambasaderi Busingye yanagarutse ku bihugu bikihishemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo n’u Bwongereza, avuga ko bikwiye kwigira ku bindi bigerageza kubafata bikabohereza mu Rwanda guhabwa ubutabera nka Suède, Amerika, u Buholandi n’ibindi.
Igikorwa cyo kwibuka muri Yorkshire cyitabiriwe n’abarimo abayobozi batandukanye nka Meya w’Umujyi wa Leeds, AL Garthwaite; Depite Richard Burgon, abagize Umuryango w’Abayahudi n’abandi banyacyubahiro banyuranye.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!