USA: Kurwanya neza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukwerekana ukuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Amerika bahuriye mu kiganiro cyihariye cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kwibuka ariko banarushaho kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 8 Kanama 2020, cyateguwe n’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatanyije n’abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu Burayi no mu Rwanda.

Mu bacyitabiriye harimo Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, wita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali akaba na Visi Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Mutanguha Freddy; Dimitrie Sissi Mukanyiligira, Visi Perezida w’Inama nkuru ya GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés Génocide) akaba ari no mu bashinze Ibuka Rwanda mu 1995 ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango witwa “Nyina w‘Umuntu” .

Mu bagitanzemo ibitekerezo harimo Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’inararibonye mu biganiro mbwirwaruhame, Nishimwe Consolée utuye mu Mujyi wa New York.

Nishimwe yavukiye ku Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 14 y’amavuko; se na basaza be batatu bamukurikiraga n’abandi benshi bo muryango we bishwe muri Jenoside, yasigaranye na murumuna we na nyina umubyara.

Mu kubara inkuru avuga ko nyuma yo kurokoka, yanditse igitabo ku mateka ye.

Nishimwe yaje gusanga yarandujwe agakoko gatera Sida nyuma yo gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’umuturanyi we.

Yakomeje ati “Nsanga ari ngombwa ko bimenyekana kugira ngo ubugome bwose bwakoreshejwe bujye ahagaragara kandi bigire n’abandi byafasha kuko mu muco wacu ntidutinyuka kuvuga byose. Ndabizi ko hari benshi bishobora guha imbaraga bakorewe ubugome nk’ubwo nagiriwe ndi umwana muto. Nyuma y’ibyo bibazo byose naciyemo nahisemo kubaho kandi neza.’’

-  Ibiganiro byakomoje ku ngamba zikwiye mu guhangana n’abapfobya

Umuyobozi wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yasobanuye ko gukomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cyo kutunamura icumu.

Ati “Ni ngombwa kumenya ko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, tuzajya tuganiriza urubyiruko n’abandi bose babyifuza nkuko tubifite mu nshingano.’’

Yasobanuye ko mu nshingano, Aegis Trust ifite harimo no gutanga ibiganiro biganisha mu kwerekana ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agaragaza ko bikorwa hifashishijwe ububiko bwizewe mu nyandiko, amafoto, amafilimi n’ibindi bifasha mu kwerekana amateka ngo abahakana bamenye ukuri.

Ati “Dushyira imbaraga cyane mu kwigisha no guhozaho.’’

Yatanze urugero rwerekana ko urubyiruko rubasanga rwifuza ko kujya ruzana n’ababyeyi rugakurikira ibiganiro kuko ibyo rubwirwa mu rugo biba bitandukanye kenshi n’ukuri bakura mu mahugurwa bahabwa.

Mutanguha yagarutseho no ku bushakashatsi bwatangiye kwerekana ko ingengabitekerezo yiganje ku bisekuru bishya by’abana bavuka ku bajenosideri.

Yagize ati “Mbabazwa cyane nuko muri iyi minsi guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ubisanga cyane mu rubyiruko ruvuka ku babyeyi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.’’

Mu nama yatanze yagaragaje ko aho igihugu kigeze kidashobora guhungabanywa n’abashaka kugisenya.

Ati “Nibaze dufatanye kubaka igihugu kuko icyaha ni gatozi, bari bato ntabwo babazwa ibyo ababyeyi babo bakoze, ariko bitandukanyije n’ibyo byaha baba bagiriye neza ejo heza h’abazadukomokaho muri rusange.’’

Muri ibi biganiro kandi hanagarutswe ku ruhare umugore yagize muri Jenoside cyane ko hari benshi bari mu Gisirikare, Igipolisi, abajyanama ba Komini, Abarezi n’abandi.

Mukanyirigira Dimitrie Sissi yasobanuye ko muri Jenoside nubwo abagore bijanditse mu bwicanyi ubu batanga umusanzu wabo mu kubaka Umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Turifuza ko bakomeza kuko burya umwana aba icyo nyina yifuje ko abacyo, umugore ni nyina w’umuntu.’’

Mukanyirigira yashimangiye ko imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari myiza, bahabwa uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda bose.

Ati “[Abarokotse Jenoside] baratekanye kuko ntawe ubatunga agatoki nka kera, bafite ibibazo bisanzwe mu buzima. Bari mu bashaka akazi, mu banyeshuri, mu mirimo ya Leta, abandi barikorera, abadafite ubushobozi hariho amashyirahamwe abamenya bakagirwa inama yuko bafashwa cyangwa bakwiteza imbere.’’

Undi watanze ikiganiro ni Umushakashatsi n’Umwanditsi w’ibitabo Ndizeye Omar utuye muri Leta ya Utah muri Amerika. Warokokeye i Nyamata mu Bugesera ari muto, akicirwa benshi mu be.

Uyu mushakashatsi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Karere ka Bugesera i Nyamata.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe, hakomeje kubaho ihakana n’ipfobya ryayo mu buryo butandukanye. Nubwo hari igice kinini cy’abavuga amateka uko ameze nta kuyagoreka mu kuri.’’

Mu bice bibiri harimo abashaka ko Jenoside yitwa iy’u Rwanda bakabishyira muri rusange, hakaba n’abahakana burundu ko Jenoside itabayeho.

Ati “Cyakora muri aba bose yaba abanditsi bo mu bahakana ko Jenoside yabayeho, abayikoze n’ababashyigikiye nta werekana mu buryo bwimbitse ibyagiye bibera ku misozi yo mu Rwanda, guhera tariki ya 24 Ukuboza 1959, kuko ibi byose bitangirana n’umugambi ku iyicwa ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa.’’

Yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi igabanyije mu bice bitatu birimo “gucamo Abanyarwanda’’ byatangiye mu 1917. Icyo gihe hashyizweho amashuri aho abateguye Jenosedi ba mbere nka ba Kayibanda, Gitera n’abandi bose bari icyenda bafatanyije kwandika “Manifeste des Bahutu.”

Ndizeye yavuze ko umugambi wa Jenoside wanigaragarije mu kwandikwa amategeko 10 y’Abahutu mu gice kirangirana n’ubwingenge bw’u Rwanda

Yavuze ko igice cya kabiri kigizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ku butegetsi bwa Parmehutu, imbwirwaruhame ya Perezida Kayibanda yabaye ikintu benshi batitaho ariko yagaragaje umugambi uhamye wo gutegura Jenoside

Muri iyo mbwirwaruhame Perezida Kayibanda Grégoire yagize ati “Mwibaze ko mu buryo budashoboka muteye mugafata Kigali, muribaza uburemere bw’ingaruka yabyo? Mubibwirane hagati yanyu, byaba ari iherezo ryo kubaho ku bwoko bw‘Abatutsi.’’

Izindi ngero yatanze zirimo ibijyanye “n’igice cyo kwirukanwa mu mashuri no mu mirimo, haba muri Leta no mu bigo byigenga, hose Umututsi ntaho yari yemerewe.’’

Urundi rugero ni Noheri bise ko itukura mu 1963, ivugwamo ibihumbi 20 by’Abatutsi bishwe ku Gikongoro hadashyizwemo abiciwe za Bugesera n’ahandi.

Iki gihe cyakurikiwe n’ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi, yakomeje gahunda y’amacakubiri, abikora mu buryo bujimije ashyiraho Iringaniza, atesha agaciro ubwoko bw’Abatutsi guhera mu 1980 kuzamura.

Ibindi bikorwa yakomeje ni ukugumisha Abatutsi bafunzwe mu 1963 muri Gereza, bakazafungurwa mu 1983, bivuze ko yafashe ubutegetsi ntiyakunamura icumu ku mfungwa zaziraga uko zavutse.

Umushakashatsi Ndizeye ati ‘‘Ibi nibyo twifuje kugarukaho muri iki kiganiro ngo twumve mu by’ukuri impamvu Jenoside yagiye ishyira mu bice bitandukanye.’’

Akomeza avuga ko habayeho iyicwa ry’Abagogwe mu 1990, iyicwa ry’Abatutsi mu Bugesera mu 1992, habaho ubwicanyi muri Kibirira, Ngororero mu gace ka Muhororo hagati 1990 na 1992 no mu Bigogwe.

Yasobanuye ko ubu ari ubwicanyi bukomeye bwabaye buzwi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje ari rurangiza mu 1994.

Indi ngingo igaragaza uko umugambi wa Jenoside wateguwe ni ishingwa ry’Interahamwe mu 1992. Uyu mutwe wifashishijwe mu kwica mu buryo rusange kandi bahawe imyitozo, banatijwe umurindi na RTLM, radio yasakaje ubugome bukomeye.

Ndizeye yanasobanuye uburyo Ishyaka MDR ryiyunze n’irya MRND mu gushyira umugambi w’igihe kirekire mu bikorwa.

Yifashishije ubuhamya bwatanzwe, yashimangiye ko gufata ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko byemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda mu rubanza rwa Jean Paul Akayezu. Icyo gihe ni ubwa mbere mu mateka ya Jenoside habayeho ku Isi, icyaha cyo gufata ku ngufu cyari cyemejwe nk’ikigize umugambi wa Jenoside.

Mutanguha Freddy yavuze ko gukomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cyo kutunamura icumu ariko ko ibuye ryagaragaye ritica isuka
John Musiine uyobora Diaspora Nyarwanda muri Amerika ari mu bateguye iki gikorwa
Umugwaneza Yvonne ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda muri Amerika na we ari mu bayoboye ikiganiro
Nkuliza Senghor wo muri Finlande yagenzuraga ikoranabuhanga ryifashishijwe muri iki kiganiro
Nishimwe avuga ko nyuma yo kurokoka yanditse igitabo ku amateka ye aho yagize ubutwari budasanzwe bwo kuvuga uko yahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umushakashatsi akaba n'umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndizeye Omar
Dimitrie Sissi Mukanyirigira yatanze ikiganiro yerekana uko umugore yagize uruhare mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Karirima Ngarambe Aimable wa IGIHE ari mu bayoboye iki kiganiro

Ikiganiro kirambuye: Ibibazo n’ibisubizo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .