Icyiciro cy’urubyiruko kiri mu bihanzwe amaso ndetse cyifashishwa n’abashaka gutiza umurindi ibikorwa byo guhakana Jenoside ahanini kuko kirimo abantu benshi bumva bakanasakaza ibyo babwiwe bwangu.
Mu gufasha abatuye muri Amerika na Canada kutagwa muri uwo mutego, Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bateguye ubusabane buzarangwa n’imikino irimo Ruhago, Volleyball, Basketball ndetse n’igitaramo kizaririmbamo abahanzi barimo Alpha Rwirangira.
Ni imikino izahuza Ikipe yo muri Amerika yitwa Union FC n’iyo muri Diaspora ya Canada.
Iki gikorwa cyiswe “Sports Madness” cyatangijwe hagamijwe guhuza Abanyarwanda bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bagenzi babo batuye muri Canada bagasabana binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Perezida wa Diaspora ya Amerika, Mbangukira Yehoyada, yavuze ko mu bihe byashize, urubyiruko rwinshi rwahuriraga mu bigikorwa by’imyidagaduro.
Ati “Ni muri ibi bikorwa bagira amahirwe yo kumenyana ndetse abayobozi bakabashyigikira.’’
Yakomeje ati “Ni amahirwe yo kwiyegereza urubyiruko, kurwibutsa no kurwigisha amateka y’igihugu cyabo. Ibi bikorwa byongera kunga ubumwe bwabo hano muri Amerika.’’
Mbangukira yavuze ko ashyigikiye iki gikorwa gihuza urubyiruko kuko rukwiye “kumenya ahahise hacu, tukarufasha kumenya ko hari abantu hanze aha bafite ubushake bwo guhindanya amateka yacu, bahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Siporo ikunda kwifashishwa cyane mu guhuza abantu ndetse ni inzira yoroshye yo gutanga ubutumwa ku bantu b’ingeri zitandukanye cyane ko usanga yarigaruriye imitima ya benshi.
Umuyobozi wa Union FC, Ndoli Philbert Fulani, yasobanuye ko imyiteguro imeze neza kandi abakinnyi biteguye kwerekeza muri Canada.
Yagize ati “Twakoze imyitozo ihagije kandi twizeye ko tuzabona intsinzi ku mukino uzaduhuza na Diaspora ya Canada.’’
Ahishakiye Emmanuel uri muri komite yateguye ubu busabane, yabwiye One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda ko iki gikorwa ari amahirwe yo kongera guhuza Abanyarwanda batuye ku Mugabane wa Amerika.
Yagize ati “Si ibikorwa byinshi bikunze kubaho bigamije guhuza Abanyarwanda bagasabana, imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bihuza abantu benshi. Uretse guhura tugasabana byitezwe ko abantu banagirana ibiganiro tukarebera hamwe n’ibyo twakora mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyacu."
Union FC ibarizwa mu Mujyi wa Portland muri Leta ya City in Maine; imaze imyaka irenga icyenda ishinzwe. Yatangiye ari ikipe y’abantu bakuze ariko ubu yafunguye ishuri ry’abana bafite imyaka 6-13.
Igikorwa giteganyijwe mu mpera z’icyumweru cyatangijwe ku gitekerezo cya Chris CM ubarizwa muri Columbus muri Leta ya Ohio na Cyabukombe Uwamahoro Jean Pierre utuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2022, kizabera muri College de Montreal mu Mujyi wa Montreal muri Canada.
Biteganyijwe ko abazacyitabira bazakina Ruhago, Volleyball na Basketball, imikino izahuza amakipe y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Nyuma y’iyi mikino, abazitabira ubu busabane bazahurira mu Cyumba mberabyombi cya Empire Royal aho bazataramirwa n’abahanzi barimo Alpha Rwirangira, Young CK n’Itorero Umurage.
Kucyinjiramo bizasaba kwishyura 25$ ku bazagura amatike mbere mu myanya isanzwe, 30$ ku bazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe na 50$ mu myanya y’icyubahiro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!