Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Tennessee, ku wa Gatandatu, tariki 30 Mata 2022. Cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka "Walk to Remember” rwitabiriwe n’Abanyarwanda barenga 150 n’inshuti zabo.
Cyateguwe ku bufatanya bwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye Leta ya Tennessee, Kalisa Bahati, yasabye abitabiriye iki gikorwa guhesha ishema abazize Jenoside bagaharanira kubaho kandi neza.
Yabibukije ko iyo ntego itagerwaho hakiri imbuto mbi muri bamwe ituma hari abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayipfobya banayihakana.
Yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda batuye muri Diaspora harimo n’aha dutuye gukomeza kugaragaza no gutungira agatoki abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagikahakana bakanayipfobya bakihishahisha mu mahanga.’’
"Ni ingenzi gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda n’izindi nzego bireba kugira ngo turusheho guca umuco wo kudahana kuko hari amategeko mpuzamahanga n’impapuro zashyizweho n’u Rwanda ndetse n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera.”
Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umushakashatsi, Dr. Gatsinzi Basaninyenzi, yagarutse ku mpamvu ari ngombwa kugaruka ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Amerika.
Agaruka ku bantu bahakana bakanapfobya Jenoside bandika ibitabo, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitondera ibitabo rusoma kuko abanditsi bose batavuga ukuri nyako ahubwo hari n’abandika ubutumwa burimo kugoreka amateka.
Yagarutse ku gitabo cya Murekezi Selemani cyuzuyemo ibinyoma aho yasabye abarimo n’abarimu kucyitondera kuko kiyobya abantu; kigaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri; iy’Abatutsi yakurikiwe n’iy’abahutu akavuga ko hakwiye kubaho kwibuka bose ibintu yagaragaje ko byuzuyemo ibinyoma ariyo mpamvu abantu bakwiye kukirinda.
Yagize ati “Icyo dukora muri iki gihe ni ukuvuga amateka nyayo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi twirinda abahindura isura y’igihugu ndetse n’amateka yakiranze.’’
James Ford wigisha muri Kaminuza ya Tennessee College of Applied Technology akaba yaranabaye mu Gisirikare cya Amerika, yavuze ko hari isomo rikomeye yakuye mu biganiro byatanzwe.
Yavuze ko nk’umwarimu agiye kujya yigisha amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ibyabaye ntibizongere.
Perezida w’Abanyarwanda baba muri Midwest, Kwitonda Léonard, yavuze ko abarokotse bagihura n’ihungabana kandi bakwiriye kwitabwaho.
Ati “Ihungabana rikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka na nyuma yaho cyane cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakwiye kwitabwaho ndetse abantu bakamenya uburyo bwo kubyitwaramo igihe hari ugaragayeho ihungabana abantu bakamuba hafi.’’
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe ko Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye 1959 kugeza 1994 ubwo hicwaga Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Perezida wa IBUKA USA, Nshimye Jason, yavuze ko abapfobya bakanahakana Jenoside babeshya Isi kandi bifuza kugarura amateka mabi.
Yasabye urubyiruko kuvuga ukuri ku mateka kandi rugasura inzibutso kugira ngo rusobanukirwe.
Mu butumwa bwe, yashimiye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside kandi Leta igafasha abarokotse kugira ngo bongere kwigarurira icyizere.
Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda Amerika, Ntageruka Charles, yashimiye Abanyarwanda batuye muri Nashville na Knoxville muri Leta ya Tennessee ndetse na Leta ya Kentucky bitabye ubutumire mu kwibuka.
Yihanganishije Francoise Nshimiye watanze ubuhamya muri iki gikorwa bugaruka ku buryo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ndetse n’abandi bagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gikorwa.
Yatanze ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku barokotse, abasaba gukomeza kwibuka biyubaka mu rwego rwo kurushaho kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guteza imbere igihugu cyabibarutse.
Urubyiruko rwasabwe gukomeza kuba imbere mu kurinda igihugu no gukoresha ikoranabuhanga mu kwamagana abakomeje kwanduza isura y’igihugu ndetse bahakana bakanapfobya Jenoside.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!