Abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’Abanyarwanda muri rusange bagenda barushaho kwiyongera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Bamwe mu bareba kure bakaba baratangiye urugendo rwo kureba uko umuco w’amahanga utazaherana Abanyarwanda, batangira ibikorwa bishobora kugenda byunganira ibisanzwe mu kumenyekanisha umuco Nyarwanda no kuwusigasira mu mahanga.
Umwe muri abo ni Rwangeyo, umugabo ukiri muto winjiye mu birebana no kuyobora imisango, gushyushya urugamba no gusemura muri ibi bihugu.
Mu kiganiro kihariye na IGIHE yahishuye byinshi ku buzima bwe.
Yavukiye mu Karere ka Kirehe. Ni imfura mu muryango w’abana batandatu.
Amashuri abanza yayize mu Karere ka Gicumbi, akomereza ayisumbuye muri Karongi. Ni naho yasoreje mu Ikoranabuhanga n’Icungamutongo, mu ishuri rya ESAPAN Mugonero.
Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yagitangiriye mu Rwanda. Yaje ku gisoreza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibirebana n’Ubucuruzi Nyambukiranyamipaka.
Yabayeho Umuyobozi wa Lake View Hotel iherereye mu Karere ka Karongi.
Rwangeyo ati “Ikintu nahigiye ni uko tugomba guhora iteka tuzigamira iminsi mibi igihe turi mu bihe by’umunezero.”
Ku bijyanye no kuyobora ubukwe, inama, ibirori n’ibitaramo, yagaragaje ko byavuye ku gitekerezo cyo gukomeza gusigasira umuco w’urwa Gasabo no mu mahanga ati “Nta gisa nk’aho uturuka.”
Kugeza ubu amaze kuyobora ubukwe bugera muri mirongo itanu, inama n’ibiterane bikomeye bibera muri ibyo bihugu kandi ahanini yibanda ku gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bitabujije n’izindi.
Nk’uko abivuga, mu byo akora byose icyo yiyemeje ni ukunoza neza ibyo akora, kabikora abishyizeho umutima kuko atifuza kubaho nk’abakora akazi biraho.
Yifuza kuzagira uruhare mu gukomeza kubaka igihugu binyuze mu itangazamakuru yizeho kandi n’ubu akiri kwiga.
Rwangeyo yagaragaje ko uwo bashakanye, bafitanye abana babiri b’abakobwa mu myaka ine bamaranye, yishimira ibyo akora ati “Ibyo ngeraho byose ni uko mfite umugore unyumva kandi ushyigikiye.”
Yakomeje agira ati “Umugore wanjye ndamukunda. Namukundiye umutima we n’ubu.”
Ku igereranya ry’ibihugu by’amahanga na Afurika, yagize ati “Navuga ko ibihugu by’amahanga bifite ukuntu umuntu amenya ibye.”
Yatanze urugero rw’uburyo umuntu wambaye umwenda umwe muri Afurika inshuro nyinshi abantu bamwiha mu gihe iyo mu mahanga bigoye ko hari uwabonera umwanya ibintu nk’ibyo.
Yagaragaje ko muri Amerika haba ubuzima bwo kwihugiraho.
Ikindi ni uko uwifuza kuba umugabo hari amahirwe yo kubigeraho wanashaka kuba ikinyuranyo na byo ukabona uburyo ubigeraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!