00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Mswati III yakiriye Ambasaderi Nikobisanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 May 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yakiriwe n’Umwami Mswati III, amushyikiriza inyandiko zimwemerera guhagarararira u Rwanda mu Bwami bwa Eswatini.

Nikobisanzwe asanzwe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Mozambique, ni na we ushinzwe Ubwami bwa Eswatini.

Yanditse kuri Twitter ati "Natewe icyubahiro n’ishema no gushyikiriza Umwami Mswati III, inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu muri Eswatini. Namushyikirije ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, butsura ibyiza birimo amahoro n’uburumbuke."

Amb. Nikobisanzwe yagizwe Ambasaderi muri Nzeri 2018, aba uwa mbere u Rwanda rwagize muri Mozambique nyuma yo gufungurayo ambasade.

Mbere yaho yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Umwami Mswati III yakiriye Ambasaderi Nikobisanzwe mu ngoro ye
Ambasaderi Nikobisanzwe yashyikirije Umwami Mswati III impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Eswatini
Amb Nikobisanzwe yijeje Umwami Mswati III ubufatanye hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .