Umuyobozi w’Umujyi wa Liège yemeye ko wazashyirwamo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Mata 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer, yemereye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko muri uwo mujyi hazashyirwa urwibutso rwayo.

Yemereye ubwo busabe mu gikorwa cyihariye cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 13 Mata, hanunamirwa abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango w’abacitse ku icumu "URGT asbl" ufatanyije n’Umuryango w’Abayahudi witwa "Territoires de la Mémoire" n’Umujyi wa Liège. Cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin; Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer n’imiryango y’abasirikare b’Ababiligi biciwe i Kigali.

Association la musique des cadets de marine yitabiriye igikorwa cyo kunamira abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda; hanashyirwa indabo z’urwibutso kuri "Monument national de la Résistance".

Perezida wa URGT asbl, Ikirizaboro Anne-Marie yashimye ko mu Mujyi wa Liège buri mwaka hibukirwa Jenoside yakorewe abatutsi, asaba Willy Demeyer ko muri uyu mujyi ayoboye hashyirwa n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Willy Demeyer yagaragaje ko ishyirwaho ry’urwibutso arishyigikiye.

Yagize ati “Sinabahakanira urwibutso murarukwiye, ndatekereza uburyo bizakorwa n’aho tuzarushyira bizarebwaho nitumara kubiganiraho n’inama nkuru y’uyu mujyi ariko kuri jye nabyemeye.”

Perezida wa URGT asbl yanasabye ubutabera ku bakekwaho uruhare muri jenoside bacyidegembya mu bihugu birimo u Bubiligi.

Yakomeje ati “Turasaba ko abajenosideri bose bacirwa imanza, turamagana abahakana n’abapfobya Jenoside, twongeye gusaba u Bubiligi gushyiraho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi Rugira yagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubugome kandi iba mu buryo bwihuta, aho “Ibihumbi 10 bicwaga ku munsi” mu gihe cy’iminsi 100.

Yavuze ko kwibuka Jenoside ari intwaro yo guhangana n’abayipfobya cyangwa bayihakana, mu Bubiligi hakaba benshi barimo Colonel Luc Marchal watumye abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda batererana Abatutsi 2000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro.

Amb. Rugira yanagaragaje impungenge ko abarangwaho guhakana no gupfobya Jenoside bakomoka ku babyeyi b’abajenosideri, bashobora kwiyamamaza mu matora yo mu Bubiligi nk’uko byagenze mu Ukwakira 2018 mu matora y’amakomine.

Yagaragaje ko bizaba ari iby’agaciro u Bubiligi nibwihutisha itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rikajyaho mbere y’amatora nk’uko Minitiri w’Intebe w’iki gihugu, Charles Michel yabyemereje i Kigali mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka, ku wa 7 Mata.

Ati “Iryo tegeko rizatuma duhora twibuka abacu ariko na bamwe mu banyu biciwe mu Rwanda, aha navuga Caporal Christophe Renwa [uyu musirikare yari uw’i Liège].”

Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer, yavuze ko yumvise ubusabe bwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi azakora ibishoboka byose mu gushyigikira ishyirwaho ry’itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside, nubwo atakiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Aha Liège n’ahandi hose, tuzaba maso duharanira kubana mu mahoro n’ubwubahane, twubaha ikiremwamuntu.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayahudi, "Territoires de la Mémoire", Charlotte Rambeaux, yavuze ko ari ngombwa ko abantu bahurira hamwe bakibuka, bakanatega amatwi abarokotse.

Yanibukije ko Jenoside idategurwa mu munsi umwe, ahamagarira abanyapolitiki guhana ababiba urwango n’amacakubiri. Hanatanzwe kandi ubuhamya bwa Uwanyirigira Marie Ange Rutayisire wanditse igitabo yise Pourquoi ai-je encore peur des chiens?

Abanyarwanda n’inshuti zabo bakomeje iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni.

Guverineri wa Liège Madame Catherine Delcourt ashyira indabo kuri Monument national de la Résistance
Ambasaderi Rugira yabanje gushyira indabo kuri Monument national de la Résistance
Association la musique des cadets de marine yakoze akarasisi mu kwibuka bagenzi babo biciwe i Kigali
Donatile Karurenzi wa URGT avuga ijambo ryatangije urugendo rwo kwibuka
Amb. Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, avuga ijambo
Charlotte Rambeaux wavuze ijambo mu izina rya 'Les territoires de la Mémoire, umuryango w'Abayahudi ufatanya na URGT cyane mu bijyanye no kwibuka
Ikirizaboro Anne Marie yubora ishyirahamwe URGT
Mukazi Jeanne wayoboye umuhango
Willy Demeyer uyobora umujyi wa Liège wemeye kuzaha abacitse ku icumu urwibutso rw'aho bazajya bibukira ababo kandi hakaba ikimenyetso cy'uko Jenoside itazasubira
Hanakozwe urugendo rwo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza