Umusirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi baguye muri Centrafrique basezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ingabo ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, zasezeye kuri bagenzi babo barimo umusirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi baheruka kugwa mu mirwano y’inyeshyamba muri iki gihugu.

Umuhango wo gusezera mu cyubahiro aba basirikare wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minusca kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Mutarama 2021.

Umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Jean d’Amour Nsabimana yiciwe mu gitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba igizwe na Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

Yaguye hafi y’ikiraro kiri ahitwa Bimbo ugana mu Murwa Mukuru wa Bangui, habereye igitero cyagabwe n’inyeshyamba zigamije kwinjira muri Bangui ariko Ingabo z’u Rwanda zirinda uwo mujyi zibabera ibamba, zibasubiza inyuma, ku wa 13 Mutarama 2021.

Tariki ya 15 Mutarama 2021 nabwo hapfuye Cplc Prosper Ndikumana, umusirikare w’u Burundi, waguye mu gace ka Grimari, aho we na bagenzi be n’abandi bakomoka muri Bangladesh bagabweho igitero gitunguranye bari mu nzira bacunze umutekano. Usibye uw’u Burundi, hari n’abasirikare ba Bangladesh bakomeretse.

Umusirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi basezeweho mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akaba akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique; Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo muri icyo gihugu, Gén. B. Izamo.

Ba nyakwigendera bahawe imidali y’ishimwe ihabwa ababaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu muri Centrafrique.

Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown, yavuze ko bababajwe no kubura abasirikare barimo Umunyarwanda n’Umurundi.

Yakomeje ati “Kubura umusirikare umwe ni igihombo kuri twese. Bose basigiye akababaro imiryango n’abana. Nta kintu cyasimbura ibi bihombo.’’

Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko Minusca izakomeza kubakira ku ndangagaciro kayo ko kubungabunga umutekano w’abasivili.

Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown, yihanganishije imiryango yabuze abayo baguye ku rugamba rwo kubungabunga amahoro
Cplc Prosper Ndikumana wari umusirikare w’u Burundi yaguye mu gace ka Grimari ku wa 15 Mutarama 2021 nyuma y'igitero we na bagenzi be bagabweho
Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown, yunamiye abasirikare baheruka kwicirwa mu bitero muri iki gihugu
Umusirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi baguye muri Centrafrique basezeweho mu cyubahiro
Basezeweho mu cyubahiro gikwiye abasirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .