Umusingi w’ibikorwa byubakiyeho iterambere ry’igihugu mu ndorerwamo y’Abanyarwanda baba mu mahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Imyaka 26 ishize yaranzwe n’umuvuduko udasanzwe w’iterambere ridaheza kuri bose. Kuri ubu intambwe u Rwanda rwateye ivugwa na benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’ab’ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugera ku basheshe akanguhe ku Banyarwanda n’ishema bakesha ubuyobozi bwiza.

Iterambere u Rwanda rushimirwa ntiryizanye gutyo gusa, byasabye imbaraga zidasanzwe zo kubaka ubukungu bwari bwashegeshwe n’amateka yatugejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi inzira y’urugamba rw’amasasu yararangiye ubu abakibyiruka ndetse n’abakuru bakangurirwa gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakoresheje imbaraga zabo.

Muri uko guhuza imbaraga, hari ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kurushaho guteza imbere igihugu.

Abanyarwanda bagaragaje by’umwihariko ibikorwa bashyiramo imbaraga bijyana n’ubuvugizi bukorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu mu ruhando rw’amahanga uko bwije n’uko bukeye aho rwerekana intambwe rwateye n’icyerekezo rufite.

U Rwanda rwimakaje gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo ndetse n’inama igihugu cyakira.

Muri uwo mujyo, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku rwego ruhanitse nk’ikimenyetso cy’umutekano no kugira gahunda mu bikorwa byo kwakira neza abarusanganira.

Ibi ni bimwe mu byakoze ubuvugizi mu banyamahanga bazaga mu Rwanda kuko benshi bavuga mu buhamya bwabo ko atari ubwa nyuma basuye urwa Gasabo.

Mu nama zikomeye, u Rwanda kandi ruhabwa intebe y’imbere, abayobozi bakomeye batandukanye mu mpande zose z’Isi bakarutega amatwi binyuze ku muyobozi mwiza Perezida Paul Kagame, akabasangiza urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’uko iyo nzira yasaga n’inzitane yanyuzwemo.

U Rwanda rubinyujije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwitabiriye amamurikagurisha atandukanye ari mu yitabirwa cyane ku Isi, mu kwereka Ibigo bitandukanye bikora akazi k’ubukerarugendo mu Rwanda, ko bagirana ubufatanye kandi bakahashora imari no guhagararira ba mukerarugendo kwitabira gusura u Rwanda.

Iyi nzira yo kugana mu Rwanda yanaharuriwe inzira na RwandAir, Sosiyete nyarwanda itwara ikanakora ubwikorezi bwo mu Kirere yorohereza abagana u Rwanda kurugeramo batekanye kandi byihuse.

RwandAir yabaye gahuzamiryango ku Banyarwanda baba cyangwa bakorera mu mahanga kuko kuyigendamo utashye cyangwa ujya mu kazi ku Munyarwanda wese ukunda aho ava yumva ari ishema nkuko bivugwa na bose bayigendamo cyangwa bifuza kuzayigendamo

Si ku Banyarwanda gusa kuko RwandAir itwara abagenzi bajya mu bihugu bya Afurika bitandukanye bava mu Burayi bagana aho bakorera.

Mu buhamya abagenzi biganjemo Abanyafurika bahaye IGIHE mu ngendo zitandukanye bahuriza ku kuba bishimira kugenda mu ndege zibafata neza bijyanye na serivisi bahabwa.

Umwe yagize ati ‘‘Ni ishema kuri twe nk’Abanyafurika kugenda mu ndege y’iwacu.’’

Aya magambo yiyongera ku bikorwa bitandukanye by’Abanyarwanda batuye, biga cyangwa bakorera mu mahanga, ahagereranywa n’Intara ya Gatandatu y’u Rwanda.

Aba iyo babona uko igihugu kivugwa n’uko kiganwa, bibatera ishyaka ndetse na bo bagakomeza kubigiramo uruhare mu buryo byunyuranye biciye muri za Ambasade n’amashyirahamwe bahuriramo.

Kuva mu myaka yashize, Abanyarwanda baba mu mahanga batangije ibikorwa byinshi bitandukanye kandi byerekwa abanyamahanga nk’intambwe yatewe n’abenegihugu, igatuma bayishimira cyane.

Ibi bikorwa binajyana n’ibirori bitegurwa bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guhanahana amakuru y’imishinga itandukanye y’igihugu cyangwa iyo cyashyize mu bikorwa.

Mu bihuza Abanyarwanda biza imbere ni igikorwa cyo kwibuka, Kwibohora, Umuganura, Umushyikirano, Umunsi wahariwe Umugore ku Isi n’inama zitandukanye.

Banategurirwa kandi Umunsi ukomeye ubahuza na Perezida Paul Kagame witwa Rwanda-Day uhuza abarenga 6000, aho bagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu bakabaza ibibazo imbonankubone Perezida, akabasubiza.

-  Umwaka wa 2020 waje udasanzwe!

Umwaka wa 2020 wabaye udasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, kuko ibikorwa byinshi byarasubitswe mu Rwanda no mu mahanga ku buryo byagize ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange.

Abanyarwanda aho bari hose banyotewe no guhura no gukomeza umuvuduko u Rwanda rwari rugezeho muri byinshi bitandukanye, abo mu mahanga bakumbuye iwabo, bakumbuye guhura no kongera guhuza urugwiro.

Ibi byose ariko ntibyababujije gukomeza gahunda nyinshi zakozwe mu buryo budasanzwe aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banizihiza ku nshuro ya 26 Umunsi wo kwibohora k’u Rwanda. Batibagiwe mu buryo bwimbitse gukurikiza inama z’abahanga mu kubungabunga ubuzima bw’abantu bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko Abanyarwanda batuye mu mahanga bifatanyije na za Ambasade zabo n’indi miryango itandukanye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibirori byo kwizihiza iminsi ikomeye mu mateka y’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho, kandi bakirinda bijyanye n’amabwiriza y’ibihugu batuyemo.
Mu bihe bitandukanye hakozwe ibiganiro mbwirwaruhame bitangwa n’abatumirwa baherereye mu Rwanda n’abo mu mahanga. Ibiganiro byagize akamaro bikerekana na none uburyo Abanyarwanda bavoma imbaraga mu bihe bitoroshye.

Mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho gutanga ubuhamya nk’ibisanzwe no kuganira kuri ayo mateka ngo urubyiruko rutazongera kugwa muri uwo mutego w’amacakubiri.

Nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi habaye n’ibiganiro kandi ku butwari bw’Abanyarwanda mu guharanira igihugu, ubutwari bw’urubyiruko n’abagore mu kubaka igihugu cyabibarutse.

Mu nsanganyamatsiko yatanzwe hibanzwe ku ruhare rw’Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruvukira cyangwa rukurira mu Burayi mu iterambere ryabo n’iry’igihugu cyose.

Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guhuriza hamwe abantu batandukanye no kwiteza imbere.

Ni ibikorwa byagutse bitegurwa bigizwemo uruhare na za Ambasade zitandukanye ku bufatanye n’amwe mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora25 i Bruxelles mu busitani bwa 'Rwanda House' bacinya akadiho
Abanyarwanda bagira n'igihe bahabwa ibihembo by'imihigo baba bagezeho aho batuye. aha Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yahaga ishimwe umwe mu bakoze neza
Abanyarwanda bo mu Bufaransa bishimiye ibirori byo kwibohora
Abanyarwanda bo mu mahanga bizihiza kandi kwibohora mu mpande zose. Aha ni Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin na Madamu we ubwo yakiraga abaje kwizihiza umunsi wo kwibohora25 i Bruxelles mu busitani bwa "Rwanda House"
Abanyarwanda baba mu Butaliyani na bo bahurira mu bikorwa bitandukanye
Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ishyirwaho ry'Ibuye ry'Urwibutso imbere y'Ingoro ya ONU mu Busuwisi ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Buhulandi ubwo bumvaga ijambo rya Perezida Kagame mu rwego rwo gukurikirana ibibera mu gihugu n'ubutumwa umukuru w'igihugu abagenera buri mwaka
Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa mu mpande zose z'Isi aho Abanyarwanda batuye
Mu bihe byo Kwibuka hanakorwa urugendo rwo kuzirikana iyo nzira ikomeye Abatutsi baciyemo. Aha ni mu Buholandi ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w'Umuryango uhuza Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, CRF, Ingabire Angelique avuga ijambo ku munsi wo Kwibohora
Umuryango witwa Urunana wo mu Busuwisi urakataje mu gukangurira urubyiruko kumenya aho baturuka biciye mu ndangagaciro n'umuco batozwa mu matorero no mu miryango bavukamo
Ubwo mu Bufaransa hizihizwaga Umunsi w'Intwari no kwakira Ambasaderi mushya i Paris muri icyo gihe, Dr François Xavier Ngarambe
Ababyeyi bakomeye ku muco cyane binanyuze mu mbyino za Kinyarwanda
Umunsi w'Abagore ugira uruhare mu kuganira ku iterambere ry'u Rwanda mu mahanga
Usanga abenshi mu rubyiruko ruvukira mu mahanga ruba rufite indangagaciro rukura ku babyeyi kubera ibikorwa bitandukanye bibagenerwa bikabaha guhoza u Rwanda ku mutima
Perezida Kagame asuhuza ibihumbi by'Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019
Muri Rwanda Day abayobozi baba bahanahana amakuru n'Abanyarwanda bakeneye serivisi runaka. Aha Clare Akamanzi uyobora Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yahaga umwe mu bayitabiriye nimero yakwifashisha ashaka ubufasha
Muri Rwanda Day ya 2019 yabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage, Amb Igor Cesar ubwo yaganiraga na Madamu Jeannette Kagame
Umuco Nyarwanda utozwa bihereye ku bakiri bato kugira ngo bazawukurane
Umugore yahawe ijambo mu Rwanda ndetse ubu umusanzu we mu kubaka igihugu ntushidikanywaho
Abantu benshi barimo Abanyarwanda baturuka mu Rwanda no mu mpande zose z'Isi bakajya gukurikira ikiganiro cya Perezida Kagame no kungurana nawe ibitekerezo
Abanyarwanda bafata kandi umwanya bakanasobanurira amahanga amateka u Rwanda rwaciyemo naho rugeze mu kwihesha agaciro rwiyubakira ejo heza. Aha Murangira Cesar yaganiraga n'itangazamakuru ryo mu Busuwisi
Abanyarwanda mu kwishimira ibyo bagezeho banahurira mu gikorwa cy'Umuganura. Aha ni mu Majyaruguru y'u Bubiligi bategura iki gikorwa ngarukamwaka
Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye baregerwa mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino ku Isi
Muri Rwanda Day, abayobozi batandukanye bahabwa umwanya wo kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ngeri zitandukanye. Aha Minisitiri w''Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof, Shyaka Anastase yarimo aganiriza abitabiriye Rwanda Day mu Mujyi wa Bonn
Abanyarwanda bo mu Bufaransa mu gusabana bishimira Kwibohora ku nshuro ya 25 i Paris. Ibi birori byanitabiriwe na Louise Mushikiwabo, Umunyarwanda uyobora OIF
Ambasaderi Jacques Kabale abyinana n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo wifatanyije n'abandi Banyarwanda kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora wateguwe na Ambasade y'u Rwanda i Paris
Ambaderi Karabaranga n'abandi ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibohora25 mu Buholandi. Aha yakiraga abahagarariye ibihugu n'imiryango Mpuzamahanga baganira ku mubano no kubereka aho u Rwanda rugeze
Bamwe mu bari bakurikiye ibiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi iri mu Bubiligi
Betty Ntamanyoma uyobora Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani avuga ijambo nyamukuru ku Munsi wo Kwibohora25
Colloque yateguwe na Ibuka-Belgique yari ifite inyito igira iti "Pénalisation de la négation du génocide des Tutsis: Obstacle à la libre expression et à l’écriture de l’histoire? yari yatumiwemo na Bizimana Jean Damascène mu Nteko ya EU iherereye mu Bubiligi
Gushishikariza ba mukerarugendo gusura igihugu no gushoramo imari ni ikintu gishyirwa imbere na RDB mu mamurikagurisha ikorera hirya no hino ku Isi
Mu Butaliyani mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka na Diaspora Nyarwanda batumiye Umwanditsi Col. Ancel Guillaume, abamurikira igitabo yanditse ku mateka y’Ingabo z’u Bufaransa muri Zone Turquoise
Umuco Nyarwanda urushaho kwimakazwa mu ngeri zitandukanye
Uhereye iburyo: Umujyanama mu by'amategeko wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Diogène Bideri; Cyabakamba Anita ubarizwa muri Ibuka-France n’umwanditsi Dr. Jean Paul Kimonyo batanga ikiganiro muri UNESCO i Paris mu gihe cyo Kwibuka25
Umunsi wo kwizihiza umuganura muri Scandinavie witabiriwe na Ambasaderi Christine Nkulikiyinka n’abahagarariye diaspora muri ibyo bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi. Aha yahaga abana bato amata!
Ibiganiro mbwirwaruhame birategurwa hirya no hino mu Burayi, aha ni muri Sena y'u Bubiligi. Muri iki kiganiro Amb. Rugira Amandin na Me André Martin Karongozi bari bateze amatwe Bizimana na Prof. Dusingizemungu bari batumiwe gutanga ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha ni Jeanne Allaire Kayigirwa atananga ubuhamya
Bamwe mu bayobozi ba za Diaspora bahana impano mu gikorwa cyo Kwizihiza Umuganura mu b'Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga muri Danemark, Suède, Norvège, Islande na Finlande
Mu Bubiligi, Umunsi w'Abagore ugira uruhare mu kuganira ku iterambere ry'u Rwanda mu mahanga
U Rwanda ruri mu bihugu byubashywe mu ruhando rw'amahanga
Abanyarwanda batuye mu Karere Flandre Occidentale mu Bubiligi mu gikorwa ngarukamwaka cy'umuganura gitegurwa na Diaspora nyarwanda muri ako karere, aha Amb. Rugira Amandin na Yvette Umutangana bari mu gikorwa cyo guha abana amata nk'umugenzo wa kinyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .