Umushoramari w’Umunyarwanda n’Umurundi biyemeje koroshya itumizwa n’iyoherezwa ry’ibicuruzwa mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umushoramari w’Umunyarwanda, Tumukunde Emmanuel na mugenzi we Joe Bryan Mutoni ukomoka mu Burundi, bombi baba mu Bubiligi, biyemeje gushyira hamwe ngo bafashe abatumiza ibicuruzwa kubigeza mu bindi bihugu bitandukanye birimo ibyo bakomokamo mu buryo bwihuse kandi budahenze.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda bakorera mu mahanga IGIHE yasuye rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Emmanuel Tumukunde wifatanyije na Joe-Bryan Mutoni ukomoka mu Burundi mu bikorwa by’ubucuruzi.

Aba bombi bakoresheje sosiyete zabo biyemeje guhuza ibikorwa nk’Abanyafurika bo mu Karere k’Ibiyaga bigari kugira ngo borohereze abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu Bubiligi by’umwihariko abo mu Rwanda no mu Burundi.

Ibikorwa byabo babikorera muri sosiyete ebyiri zishyize hamwe arizo Manucar ya Tumukunde na IBS IMPEX ya Mutoni.

Ibicuruzwa batwara birimo imodoka, ibikoresho byo mu nzu bitandukanye, imizigo iremereye itwarwa na kontineri n’iciriritse kuva ku kilo kimwe kugeza kuri toni nyinshi.

Mutoni uyobora IBS IMPEX yavuze ko bishimiye kwishyira hamwe nk’Abanyafurika kugira ngo bafashe abatumiza ibintu muri icyo gihugu byaba ibica mu mazi, ku butaka no mu kirere.

Ati “Twishimiye kwishyira hamwe nk’Abanyafurika dukorera hano i Burayi ibijyanye no gutwara imizigo, iciye mu nzira y’inyanja, mu kirere no ku butaka. Turi abafatanyabikorwa n’ibigo bikomeye by’ino kugira ngo natwe dutange serivisi yihuse kandi yizewe.”

Yavuze ko kwishyira hamwe bibafasha kwakira umukiliya ubagana bitewe n’ibyo yifuza kandi ibintu bye bikagera aho yabyohereje mu buryo bwihuse, budahenze kandi butekanye.

Ati “Ikintu twiyemeje ni ugukora ku buryo umukiliya wacu adahendwa ugereranyije n’ibindi biciro bisanzwe hano mu Burayi mu kohereza imizigo. Kandi tukanamwizeza ko ibyo yohereje biri mu maboko yizewe, kuko twifuza ko ari twe yagarukaho igihe cyose akeneye kohereza. Iyo umuhereye ku giciro gituma adahendwa na we acuruza vuba akagaruka kurangura ugasanga twese turunguka kuko akazi gahoraho ntibibe gusa ibintu byo kunguka menshi munsi umunsi umwe.”

Kuba muri ibi bihe abantu bari mu Isi yo gukorana, Mutoni avuga ko ariyo mpamvu IBS IMPEX yifatanyije na Manucar kugira ngo bagire imikorere iri ku rwego rwo hejuru.

Tumukunde uyobora Manucar yavuze ko gukorana byatumye barenga kohereza ibicuruzwa ubu bakaba banakira ibicuruzwa biva muri Afurika bijya i Burayi.

Ati “Nakwibutsa ko tutohereza gusa ibiva mu Burayi bijya muri Afurika ahubwo tunakira n’ibivuye mu Rwanda n’ahandi muri Afurika nk’abohereza kawa, umuceli n’ibindi.”

Manucar inatanga serivisi zirimo gufasha abagize ibibazo by’impanuka cyangwa imodoka zabapfiriyeho bisanzwe mu nzira n’izindi serivisi zijyana nabyo mu Bubiligi.

Tumukunde avuga ko bafasha umutu kubona imodoka yifuza iyo ariyo yose cyane izo abantu baba barabonye kuri murandasi.

Ati “Turifuza ko twafasha uwo ariwe wese ushaka kugura imodoka kuyimugezaho cyangwa tukamurebera iyo yifuza tugahanahana amakuru kugeza ahisemo iyo wenda yabonye kuri internet tukaba twayisura aho iri tukahamubera kimwe n‘ibindi byose batumiza.”

Muri rusange Mutoni na Tumukunde basaba abakeneye kohereza ibintu mu mahanga n’abakeneye gutumizayo ibintu bitandukanye birimo n’ibijyanye n’ibikomoka mu buhinzi n’ubworozi, imiti, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi kubagana.

Ushaka ibindi bisobanuro wasura urubuga rwa internet rw’iyi sosiyete.

Amwe mu makamyo atwara imizigo yoherezwa hirya no hino ku Isi. Aha ategereje ku cyambu cya Antwerp
Bafunga kontineri zishyirwamo ibicuruzwa bitandukanye byoherezwa muri Afurika
Tumukunde Emmanuel atwaye ikamyo yari imaze gushyirwamo kontineri
Joe Bryan Mutoni Machou uyobora IBS IMPEX ari kumwe n'abo bakorana ku cyambu cya Antwerp mu Bubiligi
Joe Bryan Mutoni Machou uyobora IBS IMPEX
Umuhuzabikorwa wa sosiyete zahujwe, Keza Bernice
Ku cyambu cya Antwerp baba bafite imyanya yaho bashyira kontiner, amamodoka n'ibindi byo kohereza ahantu hatandukanye
Karirima wa IGIHE aganira na ba rwiyemezamirimo bahuje imbaraga mu ishoramari ryo kohereza no kwakira ibicuruzwa mu Bubiligi
Mu kazi kabo ka buri munsi bagira umwanya wo gukora inama zitandukanye
Tumukunde Emmanuel ubwo yari ku cyambu arimo apakira kontineri
Aba bashoramari bafite ibiro bakoreramo mu Bubiligi
Aho aba ba rwiyemezamirimo bakorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi
Fidèle Barandangiye ushinzwe ibijyanye n'Ibikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .