Uyu munsi ufatwa nk’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga, watangiye gukorwa ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe wabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Mu bitabira Rwanda Day harimo ab’ibyiciro bitandukanye birimo abana bato ndetse n’abakuru.
Icyiciro cy’abato nk’abahanzwe amaso mu gukomeza inzira yo kubaka iterambere igihugu kigezeho bahabwa umwihariko, binyuze mu mbyino n’indirimbo zigaragaza umuco gakondo kugeza no ku kubaza ibibazo bitandukanye.
Urugero rwa hafi rw’umwana wahawe umwanya wo kubaza muri Rwanda Day ni Taziana La Lanca, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 akaba atuye mu Mujyi wa Berlin mu Budage.
Taziana La Lanca ubwo yari afite imyaka icyenda yari kumwe n’ababyeyi be, bitabiriye Rwanda Day ku nshuro ya karindwi yabereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.
Ababyibuka, imbere n’inyuma y’inyubako ya ‘Amsterdam RAI’ tariki ya 3 Ukwakira 2015, hari hatatse amabendera y’u Rwanda, hateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda b’ingeri zose, inshuti z’igihugu bari bacyereye kwakira no kuganira na Perezida Kagame.
Mu bitabiriye Rwanda Day harimo urubyiruko rwinshi rwitabiriye ruturutse mu Buholandi no mu bindi bihugu by’i Burayi no ku yindi migabane.
Abanyarwanda benshi bakoze ingendo ndende bahurira Amsterdam mu rwego rwo kuganira na Perezida Kagame ku iterambere ndetse n’izindi ngingo zirebana n’igihugu.
Muri ibi biganiro niho Taziana mu gihe cyo kubaza no gutanga ibitekerezo yasabye ijambo ararihabwa abaza imbonankubone Perezida Kagame.
Uwo mwana yagize ati “Kuki muri Berlin nta shuri dufite ryigisha Ikinyarwanda?’’
Iki kibazo Perezida Kagame yahise asaba ko cyabonerwa igisubizo nkuko Taziana abyifuza, kigahabwa umurongo.

Mu kiganiro na Mukangango Marie ubyara Taziana yabwiye IGIHE ko hashyizweho ishuri abana bo mu miryango y’Abanyarwanda bigamo ndetse bamaze kumenya byinshi haba mu kuvuga, kumva n’ibijyanye n’umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Yagize ati ‘‘Taziana kuba yarabajije ikibazo agasubizwa ndetse akumva ko Perezida Kagame amuhaye umwanya mu buzima bwe byahinduye byinshi, kuko siwe ubona ibiruhuko bigeze ngo yigire iwabo mu Rwanda. Ibintu byo kuduhuza nk’Abanyarwanda twe ababyeyi babyarira hano biradufasha kuko abana bacu bakurira mu ndangagaciro n’umuco Nyarwanda kuko baba babonye impamvu.’’
Yasobanuye ko ubu ari umwana wicara akabaza umubyeyi we, akanamujyana iwabo akirebera ibyiza bitatse igihugu cyibarutse abakurambere.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yabwiye IGIHE ko ashimishwa cyane no kubona abana bitabiriye kwiga Ikinyarwanda.
Yagize ati “Dufite imijyi ibiri ikora ibyo bikorwa, hari abana bigiraga i Bonn n’abandi bigiraga i Berlin mbere ya COVID-19 ariko ubu twabaye tubihagaritse kubera iki cyorezo. Ubundi twahuzaga abana inshuro ebyiri mu kwezi, bagahura bakiga kuvuga no kumva ururimi rw’Ikinyarwanda.’’
Abana bavukiye hanze mu Budage bafashijwe gutemberera mu Rwanda mu rwego rwo kubereka amateka n’ibindi bumva ngo babyibonere imbonankubone.
Ati “Babashije kujya mu gikorwa cy’Umuganura mu Rwanda bamenya uko gitegurwa n’impamvu yacyo, basura ahantu hatandukanye tubifashijwemo na Minisiteri y’Umuco.’’
Ambasaderi Igor César yavuze ko bateganya no gushaka uburyo hazabaho application izajya ifasha abana kwiga bari no mu rugo nubwo bitazavanaho ko bahura.
Gakuba Philbert uri mu Banyarwanda baba mu Mujyi wa Bonn yavuze ko ibintu nibisubira ku murongo bazakomeza kwigisha abana Ikinyarwanda.
Yagize ati “Hano i Bonn twari ababyeyi twishyize hamwe tukajya duhura kabiri mu kwezi ugasanga bifasha abana cyane kumenya amateka, umuco n’ururimi rwabo kavukire. Twajyaga dukora ingando mu biruhuko ababyeyi n’abana nyuma tuza no kubikorera mu Rwanda, ni ibintu byagize akamaro byari bikwiye gukomeza ibihe nibimera neza.’’
Rwanda Day imaze kuba inshuro 10 ndetse iheruka yabereye mu nyubako ya World Conference Center iri mu Mujyi wa Bonn mu Budage, ahahuriye abasaga 4000 mu Ukwakira 2019.
Ikiganiro kigufi twagiranye na Taziana




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!