Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.
Iyo nteko rusange yayobowe na Dr Bellancille Musabyemariya wari Umunyamabanga Mukuru akanabifatanya no kuyobora umuryango by’agateganyo, nyuma y’uko abandi bayobozi bari bagize komite yashyizweho muri Kanama 2021 basezeye ku nshingano zabo kubera impamvu zitandukanye.
Dr Bellacille Musabyemariya yashimiye abo bari bafatanije kuyobora umuryango n’abanyamuryango muri rusange bakomeje kwitabira ibikorwa bitandukanye by’umuryango, byaba ibibahuriza hagati nk’Abanyarwanda batuye muri Sénégal, byaba ibyo kugira uruhare muri gahunda zinturanye z’Igihugu cyabo bafatanije na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal.
Yanashimiye kandi Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal uburyo bakomeje kuzuzanya mu gusohoza inshingano zabo.
Komite nshya yatowe igizwe na Dr Nizeyimana Innocent watowe nka Perezida, Visi Perezida, Uwamwiza Jacqueline, Umunyamabanga mukuru, Gaparayi Patrick, Umubitsi, Uwimana Yvette, Ushinzwe guteza imbere Uburinganire n’Imibereho Myiza, Akimana Marie Josiane, Ndayambaje Patrick watowe nk’ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco ndetse na Dr Rwogera Munana Yves ushinzwe itumanaho no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu ijambo rye ryo kwakira inshingano, Dr Innocent Nizeyimana yashimiye abanyamuryango bose baje mu Nteko Rusange bakagirira icyizere abagize komite nshya, abizeza ubufatanye n’ubwitange mu bikorwa byose bizategurwa n’umuryango ACRS.
Yashimangiye ko bazakomeza kwitabira ibikorwa byunganira gahunda z’igihugu harimo gufasha abatabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri n’izindi gahunda zinyuranye.
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre uhagarariye u Rwanda muri Sénégal, Mali, Gambia, Guinee Bissau na Cabo Verde, yashimiye abanyamuryango ba ACRS by’umwihariko abari bafite inshingano zo kuyobora umuryango ACRS uko bakomeje kwitabira gahunda zinyuranye zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora, Umunsi w’Abagore, gukora umuganda, ibiganiro binyuranye biba byateguwe na Ambasade abasaba gukomeza kuba intumwa nziza z’u Rwanda mu byo bakora n’aho bagenda, anabizeza ubufatanye busesuye bwa Ambasade.
Iyo gahunda yanabaye kandi umwanya wo gusabana n’’Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dakar (FIDAK), aho u Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’Icyubahiro.
Umuryango ACRS wasabye Abanyarwanda batuye muri Sénégal kuzabasura muri iryo murikagurisha, kandi ko ku baje kumurika ari amahirwe yo kubafasha kwagura ibikorwa byabo muri Sénégal.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!