Umuhanzi Weya Viatora yatumiwe mu Bubiligi mu iserukiramuco mpuzamahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Weya Marie Viatora yatumiwe mu iserukiramuco rizwi nka Congolisation rizahuriza mu Bubiligi abahanzi batandukanye hagamijwe gusangizanya ubunararibonye ku iterambere ry’umuziki.

Iri serukiramuco ry’umuco mpuzamahanga rizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa KVS, Théâtre Royal Flamand tariki ya 16 Mutarama 2020 guhera saa mbiri z’umugoroba mu gikorwa cy’umukino wiswe ‘‘Révolution rap-une histoire Africaine’’.

Weya azanitabira ibirori by’isozwa rya Congolisation Festival biteganyijwe ku wa 18 Mutarama 2020.

Uyu muhanzi w’imyaka 23 amaze kumenyekana mu ruhando rw’abanyamuziki bafite impano mu Rwanda no mu mahanga.

Yatumiwe muri Congolisation Festival bigizwemo uruhare n’Ikigo Rwanda Arts initiative (RAI) cyashinzwe na Dorcy Rugamba wiyemeje gufasha abahanzi b’Ababanyarwanda gukora ubuhanzi bw’umwuga bukanabatunga, gifatanyije na Théâtre KVS.

Rugamba yabwiye IGIHE ko bahisemo gutumira Weya mu gufasha umuziki we kuzamuka biruseho.

Yagize ati “Twatumiye Weya kugira ngo aze yimenyereze akorane n’abahanzi b’umwuga afungure amaso, amenyere. Ibi biri muri gahunda ya Rwanda Arts Initiative aho dufata umuhanzi tukamushakira uburyo bwo kwihugura ku rwego ahura n’abandi kandi ahantu hazwi nk’aha muri KVS. Théâtre Royal Flamand ni ahantu hazamuha isura yo ku rwego twifuza na we yifuza kugeraho, azahahurira n’abahanzi bakomeye, azabona ibikoresho n’imikorere yo ku rwego rw’umwuga maze bimubere impamba mu minsi iri imbere.’’

Yakomeje agira ati “Umuhanzi tuzanye kandi ahabwa naho akorera twakwita ko yiherera akiha gahunda akiga gukora no gukoresha igihe cyose afite mu guhanga ari wenyine ibindi yabisize ku ruhande.’’

Rugamba yakomeje avuga ko bifuza ko Abanyarwanda nka Weya indirimbo zabo mu minsi iri imbere bifuza kuzibona no mu nzu zikomeye z’ubucuruzi bw’ibihangano ku rwego mpuzamahanga nka Fnac mu Burayi kandi zikinjiza amafaranga yatunga abahanzi.

Ubu bufasha buhabwa abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abandika, abaririmba, abakina filimi cyangwa amakinamico n’ibindi.

Rugamba yasabye Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Weya no kumuremamo icyizere cyo kuvamo umuhanzikazi ukomeye.

Weya mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yishimiye kuba yaratoranyijwe mu bahanzi bazitabira iserukiramuco rizabera mu Bubiligi.

Ati “Tuzahura n’abandi bahanzi turebe icyo twabigiraho, tuzahuza ubwo bunararibonye turebe icyo twakora kinini mu buryo bwagutse.’’

Iserukiramuco rya Congolisation rizwi nka Festival Afro-Diaspo-Arts riberamo ibikorwa bitandukanye birimo amamurika, imbyino, amakinamico, umuziki, filime n’inama zagutse. Ni ku nshuro ya gatanu rigiye kuba.

Weya azanafashwa gutunganya album ye ya kabiri abifashijwemo na studio zikomeye mu Bubiligi zirimo iya Sunny Side Inc iyoborwa na Nicolas Lefèvre na Bionix ya Christian Dessart afatanyije na Rachid Mir zifitanye imikoranire na Rwanda Arts Initiative.

Muri uwo mushinga aranateganya no gukorana indirimbo n’umuhanzi Gaël Faye, bahuye ubwo uyu muhanzi yamurikaga igitabo cye yise “Le Petit Pays.’’

Weya yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku wa 9 Nyakanga 1996 mu Murwa Mukuru wa Kigali. Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba ari umwana muto w’imyaka ine.

Ati “Kuva ndi umwana muto nakundaga kuririmba, aho menyeye ubwenge nisanze ndirimba naba mbabaye naba nishimye; mbese uyu ni umuhamagaro kuri jye numva nta kintu nabisimbuza kuko ni ubuzima bwanjye.’’

Weya Viatora yanditse indirimbo ye ya mbere ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, asoje ayisumbuye ajya muri studio akora indirimbo ya mbere yitwa ‘Empty House’.

Iyi ndirimbo yanyujijwe no ku Ijwi rya Amerika ndetse ituma ahabwa ikiganiro cyanyuze muri CNN.

Uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo zirimo "Intimba", "Eyes Open Dreaming", "Miracles", "Uwo ndiwe", "Heritage" na "Name is woman". Yanahawe ibihembo bitandukanye mu 2014 na 2016 birimo icya High School Idol n’icya Youth Award.

Weya afite album imwe yasohoye mu 2018, yayikoranyeho n’aba-producers barimo Khrisau, Danny Beats, Jay P na Dr Nganji usanzwe ukorera Green Ferry Music ibarizwamo abasore bakora injyana na Kinyatrap yazamuwe cyane na Bushali.

Imwe mu ndirimbo yaririmbyemo ikamamara cyane ni iyitwa ‘‘Icumu n’Ingabo” yahuriyemo na Prime na Icenova bo muri Green Ferry. Yanakoranye n’abahanzi barimo Mani Martin, Butera Knowless, Peace Jolis, Patrick Nyamitali, Carole Karemera, Samuel Kamanzi, Michael Sengazi n’abandi.

-  Reba ikiganiro Weya yagiranye na IGIHE

-  Reba hano indirimbo "Icumu n’Ingabo" Viatora aririmbamo

Weya Viatora ari mu bahanzi batanga icyizere ku muziki w'u Rwanda
Umuhanzi Weya Viatora yatumiwe mu Bubiligi mu iserukiramuco mpuzamahanga azahuriramo n'abahanzi bakomeye
Weya Viatora aganira n'umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirima Aimable Ngarambe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza