Uko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwatekereje guteza imbere ku ivuko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 Kanama 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Shima Charles ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu mahanga kubera amateka ababyeyi be baciyemo yatumye bahungira muri Zaïre mu 1973, aho yavukiye mu 1978.

Kuri ubu Shima ni rwiyemezamirimo utuye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko nyuma y’igihe kirekire yasubiye ku butaka bw’u Rwanda mu 2018 avuye muri Canada.

Icyo gihe yasuye ibice bitandukanye by’igihugu asura by’umwihariko ibice bikorerwamo ubukerarugendo.

Yagize ati ‘‘Nibanze cyane mu cyaro aho naganiriye cyane n’Abanyarwanda badatuye gusa mu mujyi, mfite inyota yo kumenya koko ukuri ku iterambere ry’u Rwanda. Naganiriye n’abantu benshi batandukanye, mbona isuku, amajyambere y’aho igihugu cyanjye kigeze, ntekereza ko nanjye nabigiramo uruhare mu bijyanye n’ibyo mfite mu bushobozi n’ibyo nifuza kugeraho mfatanyije n’urundi rubyiruko.’’

Yakomeje avuga ko icyamufashije ari ingendo yagiriye mu bihugu byo mu mahanga.

Ati ‘‘Nakoze ingendo mu bihugu bitandukanye mu mahanga cyane cyane mu Buyapani, ni igihugu kiri mu bifite isuku cyane kandi isuku ijyana no gukorera kuri gahunda, ibi byose nabisanze mu Rwanda.’’

Mu rugendo rwe rwo kwikorera, Shima yabanje gucibwa intege n’abantu bamubwira ko atari akwiye gutekereza gukorera ishoramari rye mu Rwanda.

Yagize ati ‘‘Uyu munsi ibyo nifuza gukora kandi natangiye mbifitemo icyizere n’ubushake nubwo abaca intege umuntu nkanjye nabo dukorana usanga ari benshi. Naciwe intege n’Abanyarwanda benshi birantangaza.’’

‘‘Bambazaga bati kuki ugiye gukorera mu Rwanda, nababaza impamvu bakayibura kuko bo ubwabo ntibafashe indege ngo bajye kwirebara u Rwanda rw’uyu munsi, bumva ibyo babwirwa n’ababashukira kuri internet.’’

Mu buhamya bwe yavuze ko aterwa imbaraga cyane na Perezida Paul Kagame afata nk’icyitegererezo ndetse akaba ari intwari ye.

Ati ‘‘Ibikorwa bye simbisoma ndabibona, nagiye kubyirebera nganira n’Abanyarwanda bamwe usanga mu misozi kure wafashe urugendo bambwira uko bakunze Perezida Paul Kagame kandi babikubwira bakwereka ingero ntabwo ari amagambo.’’

Nyuma yo gusura u Rwanda, Shima yatangije Sosiyete ikora ibijyanye n’ubukerarugendo yise ZaNiheza, ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Mu mushinga we akorana n’urubyiruko rutandukanye rugizwe n’abagera kuri 14.

Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ingaruka za COVID-19 yahungabanyije ubukungu, uru rubyiruko rwakomeje kugerageza gukora.

Shima agira ati ‘‘Dufite aho dutangira ibitekerezo tunahurira n’abashaka kutumenya byimbitse no gukurikirana ibyo dukora. Dufite blog twise Urugwiro, Umurongo wa Youtube twise Inshuti D, SuperbRwanda na Kigali Yacu …’’

Muri gahunda za ZaNiheza iteganya no kuzagera mu mashuri yisumbuye igatanga umusanzu wo kwigisha indimi, kwimakaza Made in Rwanda ku buryo igera ku rwego ibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Uru rubyiruko rufite inzozi zo gukomeza guhindura u Rwanda igihugu kitareberwa mu mateka ya Jenoside ahubwo kikimakaza iterambere rirambye.

Shima avuga ko abahagaritse Jenoside batanze ubuzima bwabo ku buryo bihagije kugendera ku rugero bashyizeho mu kwimakaza iterambere ridaheza.

-  Ikiganiro cyihariye na Shima

Shima Charles igihe yahuzaga urubyiruko mu nama ya mbere yabereye mu Rwanda
Nyuma yo gusura u Rwanda, Shima yatangije Sosiyete ikora ibijyanye n’ubukerarugendo yise ZaNiheza, ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali
Gihozo Julia ni we ushinzwe Abakozi
Iyi sosiyete ikorana n'abafatanyabikorwa batandukanye
Bamwe mu bagize itsinda ZaNiheza bari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .