00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Amb. Rutabana yatanze impuruza ku ngengabitekerezo ya Jenoside iri muri RDC

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 April 2025 saa 06:07
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Rutabana Joseph, yagaragaje ko mu bihugu bituranye n’u Rwanda harikimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko bishobora gutuma nko mu Burasirazuba bwa RDC haba indi Jenoside nyuma y’iyabaye mu Rwanda mu 1994.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, ubwo yari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Ggolo ruri mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Uganda, inshuti zabo ndetse n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye bakorera muri Uganda.

Ni igikorwa cyaranzwe n’amasengesho yayobowe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye muri iki gihugu, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kandi cyitabiriye n’urubyiruko n’intumwa yaturutse mu muryango w’abarokotse Jenoside Humura Victoria Warakoze.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Rutabana Joseph, yabwiye ibihumbi by’abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko ingengabitekerezo imwe, n’iyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigaragara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

Ati “Uyu munsi turayibona(ingengabitekerezo) mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abaturage baho bashyigikiwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi b’Abanye-Congo (bafatwa nk’Abatutsi bo mu Rwanda). Ibi bijyana n’urwango rugaragarira mu mvugo n’ibindi bimenyetso byerekana ko hashobora kuba indi Jenoside.”

Rutabana yagaragaje ko kwigisha amateka ya Jenoside ari kimwe mu bifasha gukomeza kwibuka abazize Jenoside.

Ati “Ni ingenzi cyane kuzirikana impamvu muzi n’ingaruka za Jenoside kugira ngo bitaba mu Rwanda gusa, ahubwo no ku Isi yose, hakabaho gufata ingamba ziboneye ku cyaha cya Jenoside no kuyikumira ngo itazongera kubaho ukundi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe agace ka Luwero-Rwenzori, Alice Kaboyo, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko ikwirakwizwa ry’ibihuha n’urwango cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ari ingorabahizi ku bumwe n’amahoro.

Ati “Niyo mpamvu kwigisha bigomba kujya imbere mu rugamba rwo guhangana n’izi ngorane. Tubifashijwemo no guteza imbere ubumenyi bujyanye n’ubushishozi n’uburenganzira bwa muntu, dushobora gutegura urubyiruko rw’Afurika rwanga amacakubiri n’ivangura ndetse tukubaka sosiyete irimo buri wese ntawe uhejwe. Amashuri makuru na za kaminuza bigomba kuba umusingi w’ibiganiro, ubwiyunge no kubahana.”

Kugeza ubu, umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bashyinguye muri Uganda ku masite atandukanye babarirwa mu 10.983.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kasensero ruherereye mu Karere ka Rakai rushyinguyemo imibiri 2.875. Urwa Jenoside rwa Lambu mu Karere ka Masaka rushyinguyemo imibiri 3.337. Urwa Ggolo mu Karere ka Mpigi ari narwo rwabereyemo iki gikorwa cyo kwibuka, rushyinguyemo imibiri 4.771.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko, abanyamadini n'amatorero, abadipolomate n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Col. Rutabana (uwa gatatu uhereye ibumoso) yatanze umuburo kuri Jenoside ishobora kubaho mu bihugu bituranye n’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe agace ka Luwero-Rwenzori, Alice Kaboyo ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa. Afatanyije na Amb. Col. Rutabana bacanye urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .