Ibi birori byabaye muri iki cyumweru byitabiriwe na ba amabasaderi b’ibihugu byabo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera muri Uganda, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abanyeshuri biga muri za kaminuza i Kampala no mu bindi bice bya Uganda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana yagarutse ku mateka y’uburyo ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ibice bitandukanye by’umwihariko ku ya 4 Nyakanga 1994 ubwo zageraga mu Mujyi wa Kigali ari na bwo zatsinze umwanzi burundu.
Yavuze ko byaturutse ku muhate w’abagabo n’abagore bari muri RPA wo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Yakomeje avuga ko kuri iyi sabukuru ya 28 ari ngombwa gusubiza amaso inyuma hatekerezwa ku mpamvu yabaye imbarutso yo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, ari yo kugikura ku ngoyi ya politiki mbi cyariho icyo gihe.
Ati “Ubu ni ubutegetsi bwigishaga urwango bugashyira imbere ivangura n’ihezwa bwirengagiza amahame y’uburenganzira bw’abaturage babwo. Ni ubutegetsi bwari bwarabujije ibihumbi by’Abanyarwanda babaga mu mahanga gutahuka. Urugamba rero rwatangijwe hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano, agaciro, uburenganzira bwuzuye n’icyizere mu baturage bose.”
Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020 cyatangijwe mu 2000 ryagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bituma ubukene bugabanuka bishimishije.
Ikindi yagarutseho ni uburyo u Rwanda rwageze ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi mu 2015, imibero y’abaturage igahinduka ndetse abana bageze mu gihe cyo kwiga amashuri abanza hafi ya bose bakitabira.
Yanagarutse kuri gahunda zahanzwe n’u Rwanda agaragaza uko zagize uruhare mu kuzamura ubukungu nka Girinka, Umuganda, Umurenge SACCO, mituweli n’izindi.
Agaruka ku mibanire hagati y’u Rwanda na Uganda, Amb. Rutabana yavuze ko hashyizweho umurongo wo gukurikirana ibibazo by’ibihugu byombi harebwa uko hasubizwaho imikoranire impande zombi zungukiramo harimo ubucuruzi n’ishoramari.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!