Ni ku nshuro ya mbere, Ambasaderi Nduhungirehe yaganirije Abanyarwanda baba mu Buholandi kuva yahabwa inshingano zo guhagararirayo inyungu z’u Rwanda.
Tariki ya 14 Kanama 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yagize Nduhungirehe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, igihugu cya kabiri cyo ku Mugabane w’u Burayi agiye guhagarariramo u Rwanda nyuma y’u Bubiligi. Yahawe uyu mwanya asimbuye Amb Karabaranga Jean Pierre woherejwe muri Sénégal.
Amb. Nduhungirehe ku wa 14 Ukuboza 2020 nibwo yagejeje indamutso ye ku Banyarwanda mu gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Kubera impamvu z’ibihe turimo bitoroshye aho tugomba guhashya tunirinda icyorezo cya COVID-19 mwe mugize Umuryango Nyarwanda mu Buholandi (RCA-NL) uyu munsi nifuje kubagezaho iyi ndamutso, mbifuriza amahoro n’ubuzima bwiza, cyane cyane muri ibi bihe bigoye turimo.’’
Amb. Nduhungirehe n’umuryango we bageze mu Buholandi ku wa 3 Ugushyingo, mbere y’uko ku wa 25 Ugushyingo 2020 ashyikiriza Nyiricyubahiro Umwami Willem Alexander impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Buholandi.
Kuva icyo gihe ntiyashoboye guhura n’Abanyarwanda baba mu Buholandi imbonankubone ngo basuhuzanye banaganire kubera ingamba zafashwe n’icyo gihugu zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.
Ati “Ariko nabamenyeshaga ko nahuye n’ababahagarariye bagize Komite y’Umuryango wanyu RCA-NL, tuganira ku bikorwa byinshi byiza mwagezeho muri iyi myaka ibiri ishize na mbere yaho, ndetse no ku mbogamizi mwahuye na zo, zijyane cyane cyane n’iki cyorezo kitwugarije.’’
Yababwiye ko yifuje kubagenera ubutumwa, abashimira ubwitange bagaragaza mu bikorwa bitandukanye bagiramo uruhare.
Ibyo birimo kubaka umuryango, kwegera Abanyarwanda batuye mu gihugu, gufatanya na Ambasade mu gutegura no kwitabira iminsi mikuru y’igihugu, gushora imari mu Rwanda, guhererekanya ubumenyi, gutera inkunga Abanyarwanda muri gahunda zinyuranye z’ubwisungane, kugira ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo, guharanira ubumwe mu muryango Nyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Buholandi.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko “Ibyo ni ibikorwa by’indashyikirwa, kandi nkaba ntashidikanya ko no mu bihe biri imbere, tuzabyongerera ingufu, hagamijwe gukomeza kubaka no kwagura uyu muryango ndetse no kugira uruhare rwisumbuye mu iterambere ry’igihugu.’’
Yabijeje ubufatanye bwa Ambasade kugira ngo izo ntego zose ziganisha igihugu aheza zizagerweho.
Ati “Mu gihe tugihanganye n’iki cyorezo, aho tudashobora guhura, ndifuza ko mu kwezi gutaha twazaganira ku buryo burambuye, hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo twungurane ibitekerezo kuri izo ngingo.
Amb. Nduhungire yifurije Abanyarwanda baba mu Buholandi ibihe byiza bisoza umwaka no kuzagira Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2021.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!