00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa Amb. Mukantabana ku Banyarwanda baba muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 January 2025 saa 08:09
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ubutumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ku Banyarwanda baba muri Amerika.

Banyarwanda mugize umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye muri Amerika, mu gihe dusubiza amaso inyuma tureba uko umwaka dusoje wa 2024 wagenze, turashima byimazeyo uruhare mwagize mu iterambere ry’igihugu cyacu.

Mwahagarariye neza u Rwanda aho mutuye, kandi mukomeza kuzirikana no gukorera igihugu cyanyu mutitaye ko muri kure yacyo.

Mu kwezi kwa kabiri, mwitabiriye muri benshi ‘Rwanda Day’ yari itegerejwe cyane, mushimangira umubano ukomeye mufitanye n’u Rwanda ndetse n’ubushake mufite budasanzwe bwo gushyigikira ubuyobozi bwacu bwiza.

Muri Mata na bwo, mwifatanyije n’igihugu mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twibuka abacu twabuze. Imbaraga mwashyize mu gutumira abaturanyi n’inshuti byagaragaje ubushake bwanyu bwo gusakaza ubutumwa bwa ‘Ntibizongere Ukundi’.

Muri Nyakanga, mwagaragaje inshingano mufite nk’abaturage mwitabira muri benshi amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mugira uruhare mu guhitamo ahazaza h’u Rwanda.

Muri uyu mwaka wose, mwagiye mufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bitandukanye nk’icyo kwifatanya muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, mwerekana indangagaciro zo kwishyira hamwe no gufashanya, ibi byongeye kugaragaza indangagaciro dusangiye nk’Abanyarwanda.

Turabashimira byimazeyo umurava mwagaragaje mu 2024. Mu gihe twitegura umwaka wa 2025, ntidushidikanya ko tuzakomeza gufatanya tukagera ku bindi byinshi.

Reka dufatanyije twubakire ku byagezweho dukomeze kunoza umubano dukorera hamwe, dutere imbere kandi dukomeze guteza imbere u Rwanda dukunda. Mbifurije umwaka mushya muhire.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza guhiriza hamwe imbaraga mu kubaka igihugu cyabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .