Yabigarutseho ku wa 11 Werurwe 2025, ubwo abagore b’Abambasaderi 30 bahagarariye ibihugu byabo bafite ikicaro i Berlin mu Budage n’ abandi bakozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, abari mu nzego z’ubuyobozi bukuru mu Budage, ku butumire bwa Jeanne Ndatirwa, umugore w’Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, bahuriye mu rugo rwe bizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, waranzwe n’ibiganiro.
Ndatirwa Jeanne, yagaragarije bagenzi be imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kwigira ndetse no guteza imbere umugore, mu nzego zose.
Yagize ati “U Rwanda ni urugero ku Isi, ku kuba umugore afite umwanya mu buzima busanzwe no mu nzego zifata ibyemezo mu gihugu. Si amagambo gusa kandi ubibona no mu bikorwa bifatika byahinduye ubuzima bwa benshi.”
Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyizeho politiki yo kutagira n’umwe usigara inyuma ari nabyo byatumye mu nzego z’ubuyobozi hagaragara 61% by’Abagore nko mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na 50% mu nama y’Abaminisitiri.
Ndatirwa kandi yagarutse ku buryo ubukungu bw’Abagore bwazamutse binyuze mu mirenge SACCO, inguzanyo zigenerwa abagore, ndetse n’izindi serivisi bakura mu bigo by’imari.
Yagize ati “Ubucuruzi butari ugufashwa, ni cyo kigaragara iyo umugore yigiriye icyizere burimo no kwihaza.”
Yavuze ko nubwo hari byinshi byo kwishimira nk’ Abanyarwandakazi, batakwirara ahubwo barushaho gukora cyane.
Yagize ati “Dushishikajwe no gukomeza guteza imbere uburinganire ariko mu gihe tugikeneye no kugira ibindi dukora, reka tubikore vuba.”
Iki gikorwa Ndatirwa Jeanne yatumiye Maura Oerding umwe mu bafite abagore bakorana ibijyanye no guhinga i Kawa mu Rwanda.
Maura Oerding ni Umuyobozi Mukuru wa Koperative « Angelique’s Finest Coffee » igizwe n’Abagore barenga 2000 b’Abanyarwandakazi, bahinga bakanageza ku isoko i Kawa mu bihugu birimo u Budage, u Busuwisi, Outriche n’ahandi
Yagize ati “Iki gikorwa ni ubundi buryo bwo kwishimira ibigerwaho n’aba bagore 2300 bahinga i Kawa nziza cyane kandi ku giciro cyiza. Koperative ziyoborwa n’Abagore mu Rwanda zerekana kwigira kwabo mu kazi no mu bitekerezo, mu bukungu n’ibindi.”
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza yitwa, Touro Universite Berlin, Jane Williams-Boock, yavuze ko yishimiye kumva ibiganiro byerekana ukwigira no kwiteza imbere ku mugore w’umunyarwandakazi.
Yavuze ko ibyo byerekana ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ruha abagore umwanya mu bikorwa bitandukanye.
Umugore wa Ambassadeur wa Côte-d’Ivoire, Ramata Ouattara-Diabate, mu kiganiro na IGIHE, yashimiye cyane Jeanne Ndatirwa wabahuje, bagasangira ibiganiro bireba ukwigira k’umugore, bagendeye k’urugero ry’umugore mu Rwanda.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusangira ibitekerezo, kwishimira ibyagezweho ndetse no gusabana basangira ikawa y’u Rwanda.




















































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!