Aya masezerano yasinyiwe i Varsovie muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ya Pologne , yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Ministeri ushinzwe Ubwikorezi bwo mu kirere, Maciej Lasek, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Ambasaderi w u Rwanda muri Pologne, Prof Anastase Shyaka.
Aya Masezerano azatanga uwuhe musaruro?
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Amb. Prof. Shyaka yavyuze ko aya masezerano ai ingenzi, kuko azateza imbere ubufatanye mu by’ubukungu ndetse n’ubukerarugendo hagati y’ibuhugu byombi.
Ati "Ubu Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’imizigo mu nzira y’ikirere, Rwandair na Lot ya Sosiyete y’Igihugu ya Pologne babonye uburyo bakubakiraho ubufatanye bwakorohereza abagenzi b’ibihugu byombi, ndetse n’abandi banya-Burayi baturanye na Pologne."
Aya masezerano asinywe nyuma y’integuza yari yasinywe tariki ya 20 Ugushyingo 2023.
Abayobozi bombi bavuze ko bishimiye intambwe ibihugu byombi bikomeje gutera mu kuzamura ubufatanye mu bukungu, ishorasmari n’ubukerarugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!