00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye ibiganiro byahuje abayobozi ba Amerika n’Abambasaderi bo muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yakiriye ibiganiro byahuje Abambasaderi bo ku Mugabane wa Afurika na Sheila Cherfilus-McCormick na Jonathan L. Jackson bari mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Ibi biganiro byabaye tariki 11 Ukuboza 2024 byari bigamije kurebera hamwe uko umubano wa Amerika na Afurika warushaho gushinga imizi.

Ababyitabiriye bagarutse ku ngingo zitandukanye ziganjemo ubucuruzi, n’ibyo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika iherutse gutorwa ishyize imbere.

Byabaye kandi umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda iri hafi gushyirwa hanze izwi nka ‘Africa Strategic Trade and Investment Partnership Caucus’, igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya Amerika na Afurika.

Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko ari ingenzi kuvugurura ibijyanye n’umubano n’ubutwererane hagati y’imigabane, cyane ko n’imiterere y’Isi igenda ihinduka.

Ati “Afurika ni kimwe mu bice bitanga icyizere mu kinyejana cya 21, Afurika ni Umugabane urimo amahirwe menshi, guhanga ibishya no kudacogora kandi tubona Amerika nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kubyaza umusaruro ubushobozi duhuriyeho hagamijwe iterambere rirambye.”

Cherfilus-McCormick, uherutse gutorerwa manda ya gatatu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yagaragaje akamaro ko guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ibihugu bya Afurika.

Mugenzi we, Jackson we yagaragaje ko hakenewe uburyo bunoze bwo kunganira n’abadipolomate ba Afurika mu kugera ku ntego zihuriweho by’umwihariko mu bijyanye na AGOA, iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika.

Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bari no muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga bagaragaje ko umubano wa Amerika na Afurika ukwiriye gukomeza gutezwa imbere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, niwe wakiriye ibi biganiro
Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko ari ingenzi kuvugurura ibijyanye n’umubano n’ubutwererane hagati y’imigabane, cyane ko n’imiterere y’Isi igenda ihinduka
U Rwanda rwakiriye ibiganiro byahuje abayobozi ba Amerika n’Abambasaderi bo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .