U Bwongereza: Inshuti z’u Rwanda zirimo abakinnyi ba Arsenal bifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka26

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 Mata 2020 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu Bwongereza zirimo abakinnyi b’ikipe ya Arsenal, Abadipolomate n’abanyacyubahiro batandukanye bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi yavuze ko mu kwibuka ku nshuro ya 26 Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yahurije hamwe abakozi bayo, abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda abayobozi muri Guverinoma n’Abadipolomate ku wa 7 Mata 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu buryo busanzwe abo bose bagombaga guhurira kuri Paruwasi St Marylebone mu mujyi wa Londres mu gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse ariko ntibyashobotse kubera icyorezo cya Covid-19.

Ambasade yasabye abantu kwenyegeza urumuri rw’icyizere mu ngo zabo no gufata umunota wo kwibuka. Umunota wo kwibuka wakurikiwe no gusangizanya ubutumwa bw’icyizere bwo Kwibuka ku nshuro ya 26.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Yamina Karitanyi yasabye abantu bose “gukora cyane mu gukomeza kubaka amateka meza.”

Ubutumwa bwa Amabsaderi bwibanze ku kurwanya abahakana, no guteza imbere ubutabera, bwanagarutsweho na Linda Melvern, umwanditsi akaba n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, wasabye ko abantu barwanya guhakana aho kwagaragara aho ariho hose.

Umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri ryitwa Harrow, Dr. Michael Gray, yavuze ko guhakana ari uburyo bukomeye bw’abashaka gupfukirana ukuri.

Rev. Canon Dr. Stephen Evans uyobora Paruwasi St Marylebone wakunze kwitabira gahunda zo kwibuka i Londres, yongeye gushimangira ko hakenewe “kubaka umuryango, sosiyete, igihugu n’isi bitagira uwo iheza.”

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland yashimye “imbaraga n’agaciro’ by’uko abanyarwanda bishyize hamwe mu rwego kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka.”

Depite Andrew Mitchell washinze umushinga ‘Umubano’ yavuze ko hakiri ibyo gukora mu Bwongereza mu kugeza abakoze Jenoside imbere y’ubutabera, bishimangirwa n’Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru, Andrew Wallis wavuze ko batazihanganira kutagira icyo abantu bakora no guceceka ku bakoze ibyaha bya Jenoside.

Hatanzwe ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda burimo ubw’abakinnyi ba Arsenal; barimo, David Luiz, Reiss Nelson, Pablo Mari na Alexandre Lacazette, bashimangiye ko bifatanyije n’Abanyarwanda.

Luiz, wanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’umuryango we umwaka ushize, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye n’ikipe ye, yavuze mu izina ry’ikipe, agira ati “Turi umuryango.”

Umuyobozi wungirije w’umuryango Urumuri w’Abacitse ku icumu mu Bwongereza Chantal Uwamahoro yavuze ko “Kurokoka abyumvamo umukoro n’inshingano…zirimo Kwibuka no kuba ijwi ry’abazize Jenoside.”

Abadipolomate, abayobozi muri Guverinoma y’u Bwongereza n’abandi banyacyubahiro bakoresheje Twitter bagaragaza ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda. Barimo Ambasaderi Israel mu Bwongereza Mark Regev, Depite Lisa Nandy wo mu Bwongereza na Lord Jack McConnell wo muri Écosse.

Ambasaderi Yamina Karitanyi yasabye abantu bose “gukora cyane mu gukomeza kubaka amateka meza.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .