00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brighton bahuriye mu mwiherero n’ubusabane (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 November 2024 saa 11:50
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brighton mu Bwongereza bagize umwanya w’ubusabane mu rwego guhura bakaganira ku gihugu cyabo, ndetse bagasabana biciye mu muco nyarwanda.

Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango uhuza Abanyarwanda baba mu mujyi wa Brighton ku bufatanye na NARC-UK (National Association of Rwandese Community in UK) na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Uyu muhango watangijwe n’umwiherero warimo Ambasaderi Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza n’abayobozi b’imiryango y’Abanyarwanda itandukanye yibumbiye muri NARC-UK.

Aganira na IGIHE, Amb. Johnston Busingye yagarutse ku byavugiwe muri uwo mwiherero.

Ati “Uyu mwiherero wabaye umwanya mwiza wo guhuza inzego zose zigize komite zose z’imiryango y’Abanyarwanda uko ari 14 muri iki gihugu cy’u Bwongereza. Uyu mwiherero waherukaga gutegurwa kera, hashize imyaka irenga itanu. Icyo wari ugamije kwari ukwisuzuma, tukamenya aho tuvuye n’aho tugana, n’icyo abo duhagarariye badutezeho twese dufatanyije”.

Yakomeje ati “Twagarutse ku cyerekezo cy’Igihugu cyacu kijyanye n’iterambere kuko ibyo twaganiriye birimo iterambere, ishoramari, ubucuruzi, amafaranga Abanyarwanda bohereza mu Rwanda, uburyo abantu batanga umusanzu mu kubaka ibijyanye n’imyuga itandukanye, ubumwe bw’Abanyarwanda n’izindi ngingo nk’izo zikomeye”

Muri uwo muhango kandi abagize umuryango w’abanyarwanda baba m Mujyi wa Brighton ntibatumiye Abanyarwanda gusa bari batumiye Umuyobozi w’Umujyi wa Brighton, Mohammed Asaduzzaman.

Mu ijambo rye, Mohammed Asaduzzaman yavuze ko kugira umuryango nyarwanda mu Bwongereza ukora ibikorwa nk’ibyo ari ikintu gikomeye, ndetse ashimira abagize igitekerezo cyo kwizihiza umuco w’u Rwanda n’ibyiza byawo kuko bifite n’akamaro mu mibanire.

Ati “Iki gikorwa ni umunsi w’ibyishimo byo kwishimira umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino, amafunguro no gusabana. Ni amahirwe ku bantu bose yo kumenya no guha agaciro umuco wanyu ukungahaye. Ibi bikorwa ntabwo bishimangira gusa umuco, ahubwo binahindura imyumvire ku gihugu cyanyu kandi bikimakaza ubumwe”.

Yavuze kandi ko yashimye cyane kuba Abanyarwanda batuye muri Brighton bagira uruhare mu bikorwa bigaragaza umuco w’Igihugu cyabo kuko uwo mujyi utuwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye bafite imico inyuranye ariko kuyigaragaza no kuyisangira bikaba ari ikinti cy’ingenzi cyane.

Ati “Ibi ni ingenzi kugira ngo abana bacu bumve ko bafite aho bakomoka kandi bashobora kubaka ahazaza heza. Dufatanyije, dushobora kubaka ejo hazaza heza kuri buri wese”.

Wibabara Ange, umwe mu bateguye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko yashimishijwe cyane n’ubufatanye bwabaye hagati ya Ambasade na NARC-UK, uyu munsi ukaba wagenze neza mu buryo bwo guhuza abantu baganira bakanasabana.

Ati “Ibi dukora ni ukwereka abana bacu aho dukomoka ko dufite umuco mwiza kugira ngo na bo babigire ibyabo. Twifuza ko iki gikorwa cyajya kiba rimwe mu mwaka tugahuza Abanyarwanda bose n’inshunti z’u Rwanda muri uyu mujyi dutuyemo wa Brighton.”

Jabo Butera uyobora NARC-UK yashimye cyane umusanzu w’Abanyarwanda batuye hirya no hino mu Bwongereza bahisemo kuza bagahurira hamwe.

Ati “Ndashimira cyane Abanyarwanda batuye mu Bwongereza hirya no hino bigomwe impera z’icyumweru mu miryango yabo bakaza kugira ngo duhure, tuganire kandi dusabane”.

Umuryango NARC-UK umaze imyaka icyenda ukorera mu Bwongereza, aho mu mwaka utaha uzaba wizihiza isabukuru y’imyaka 10 ubayeho ndetse wishimira ibyo wagezeho.

Amb. Johnston Busingye, uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, avuga ijambo imbere y’abitabiriye iki gikorwa mu Mujyi wa Brighton
Wibabara Ange uri mu bateguye iki gikorwa yavuze ko yashimishijwe cyane n’ubufatanye bwakiranze
Umuyobozi w’Umujyi wa Brighton, Mohammed Asaduzzaman, ubwo yavugaga ijambo nk’umwe mu bashyitsi bakuru
Jabo Butera uyobora Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu Bwongereza
Hakaswe 'cake' yiswe ubumwe bw'Abanyarwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, Wibabara Ange uri mu bateguye iki gikorwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Brighton Mohammed Asaduzzaman, bafashe ifoto y’urwibutso
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu banyamakuru bo mu Bwongereza
Egide Ruhashya na Patrice Shema ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa
Wari umwanya w’urugwiro
Habayeho umwanya wo kubyina indirimbo za kinyarwanda n’izindi
Ambasaderi Johnston Busingye mu kiganiro na IGIHE

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .