00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abanyarwanda bamaganye urupfu rwa Habimana wishwe atewe ibyuma

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bakoze urugendo rwamagana urupfu rw’umwana w’Umunyarwanda w’imyaka 15 uherutse kwicwa n’abagenzi be atewe ibyuma mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Londres.

Habimana Ian Tamim yatewe ibyuma ku itariki 5 Nyakanga ubwo yavaga ku ishuri agiye gutega bus ku muhanda wa Woolwich saa kumi n’imwe n’iminota 20 z’umugoroba. Yapfuye hashize iminota 45 atewe ibyuma.

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bwongereza, bifatanyije n’ababyeyi ba Habimana mu gikorwa cyo kwamagana ubwicanyi bwakorewe umwana wabo, bakora urugendo rwerekeza aho yiciwe.

Bari bafite amafoto ye, abandi bambaye imipira iriho ifoto ye yanditseho amagambo agira ati “RIP TAMIM’ [ruhukira mu mahoro Tamim]. Bari bitwaje n’indabo zo gushyira ku rukuta bubatse aho yiciwe.

Aganira na IGIHE, se wa Habimana Tamim yagize ati “Turi hano aho umwana wacu yaguye ku itariki ya 5 Nyakanga avuye kwiga mu ma saa kumi n’imwe n’igice. Twaje hano kugira ngo twerekane akababaro dufite no gusaba ko ibi bintu byahagarara kuko birababaje.”

Abajijwe niba hari icyo inzego z’umutekano muri iki gihugu ziri gukora, yavuze ko icyo bihutiye kubanza gukora ari ukubona umurambo w’umwana wabo.

Ati “Icyo twabanje kurwana nacyo kwari ukugira ngo babanze baduhe umwana tumushyingure ibindi by’imanza twabaye tubishyize ku ruhande, kuko ntibyari byoroshye ko baduha umwana. Nibyo twumvaga dukeneye cyane.”

Nyuma yo kubona umurambo w’umwana, bamushyinguye ku itariki 22 Nyakanga.

Umwe mu bagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza wari witabiriye icyo gikorwa witwa Peter, yavuze ko atari ubwa mbere bibaye kandi batazi mu by’ukuri ikibitera.

Ati “Ntabwo ari bwo bwa mbere, bibaye inshuro nyinshi mu miryango itandukanye ntabwo ari twe gusa bibayeho. Twaje hano kugira ngo nk’Umuryango w’Abanyarwanda twamaganire hamwe iki gikorwa.”

“Twaje hano kugira ngo nibinashoboka tubigeze mu nzego za leta ya hano, kugira ngo tubyamagane burundu ntibizongere kuba kuko ntituramenya ikibitera.”

Peter yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bukunze kuba mu bana bakibyiruka biga mu mashuri yisumbuye ndetse ko ubwo Habimana Tamim yicwaga hari undi mwana wari wishwe mu kandi gace.

Habimana Blaise, se wa Tamim avuga ko abishe umwana we ari abantu batanu, harimo uw’imyaka 14, uwa 15 n’abafite imyaka 20. Bose barafashwe ubu bakaba bari mu maboko ya polisi.

Yashimiye ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yabafashe mu mugongo, ikavugana n’abayobozi bo muri icyo gihugu kugira ngo bihutishe igikorwa cyo kubaha umurambo.

BBC ivuga ko kugeza ubu abana 21 bari mu kigero cy’ubugimbi bamaze kwicwa kuva umwaka wa 2021 watangira, ndetse ko mu mwaka wa 2020 wose hishwe abagera kuri 17 kandi bose bapfa mu buryo bubi batewe n’abandi.

Tamim yishwe n'abantu batanu bamujombye ibyuma ubwo yari avuye ku ishuri
Ibyiciro bitandukanye by'abanyarwanda baba mu Bwongereza bifatanyije mu rugendo rwo kwamagana urupfu rwa Tamim
Abana bo mu kigero cya Tamim ni bamwe mu bitabiriye urugendo rwo kwamagana urupfu rwe
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bavuze ko hakenewe iperereza ryimbitse ryo kumenya intandaro y'urupfu rwa Tamim
Ibyapa n'imipira iriho amafoto ya Tamim byari bifitwe n'abitabiriye urugendo rwo kwamagana urupfu rwe
Abanyarwanda batandukanye bafashe ijambo, bavuze ko ubwicanyi nk'ubu budakwiriye mu gihugu nk'u Bwongereza
Agahinda kari kose ku maso y'abitabiriye urugendo rwo kwamagana iyicwa rya Tamim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .