U Bwongereza: Abanyarwanda baganirijwe uko umuco gakondo wahererekanywaga hambere

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu Bwongereza bahuriye mu kiganiro kigamije kubwira urubyiruko rwavukiye n’urwakuriye mu mahanga ibijyanye n’amateka arebana naho rukomoka.

Iki kiganiro cyari gifite inyito igira iti ‘Guhererekanya Ubwenge Mu Muco Karande’, cyabaye ku wa 17 Ukwakira 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Cyateguwe n’ubuyobozi bw’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, NARC (National Association Communities in UK). Mu bacyitabiriye harimo Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza n’abo bakorana muri Ambasade n’Abanyarwanda batuye hirya no hino muri icyo gihugu.

Iki kiganiro cyayobowe na Alice Gaparay uyobora NARC; cyateguwe mu gufasha abato kwiyungura ubumenyi bw’uburyo umuco, ururimi n’imigenzo bya Kinyarwanda byigishwaga mu ruhererekane rw’ibisekuru.

Abatanze ikiganiro ni Dr Rev. Malachie Munyaneza na Egide Ruhashya bari mu miryango itandukanye igizwe n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza.

Abacyitabiriye baganiriye byimbitse ku bwenge butari ubwo mu ishuri, ahubwo hitswa ku bwigwaga mu miryango, mu matorero, mu buhanzi, habaho no guhererekanya.

Dr Rev. Munyaneza uri mu batanze ikiganiro muri iki gikorwa yavuze ko ubwenge atari buri wese ubugira. Yakomeje ati “Ushobora kugira ubuhanga ariko udafite ubwenge.”

Amb. Yamina Karitanyi mu ijambo rye yashimiye cyane abateguye iki gikorwa, avuga ko ari iby’ingenzi kuganira ku muco.

Ati “Mu bintu nkunda ni ukubona ukuntu mwishyira hamwe mukaganira cyane ku biranga umuco n’indangagaciro zacu. Ibi nibyo shingiro ry’ubuzima bwacu mu by’ukuri; utazi aho ava ntamenya aho agana.”

Gaparay Alice uyobora NARC yashimiye abacyitabiriye, abatanze ibitekerezo n’izindi nyunganizi zitandukanye.

Mu butumwa bwa benshi, basabye ko ibikorwa nk’ibi bitahagararira aho ahubwo byakomeza kuko byerekanye ko byagirira akamaro benshi mu kumenya indangagaciro zaho bakomoka haba abato n’abakuru batabashije kuzimenya uko bikwiye.

Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza
Rev Munyaneza Malachie na we ari mu batanze ikiganiro
Gaparay Alice uyobora Abanyarwanda batuye mu Bwongereza yashimiye abatanze ikiganiro n'abagikurikiranye bose
Egide Ruhashya ari mu batanze ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .