Mu gitondo cya tariki 7 Mata 2022, abitabiriye bahuriye mu muhango wo kwibuka ku rwibutso ruri mu marembo y’aho Umuryango w’Abibumbye ukorera i Genève.
Uwo muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso no gucana urumuri rw’icyizere. Ni umuhango kandi wavugiwemo ubutumwa butandukanye bugamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Umuhango wari witabiriwe n’uhagarariye Canton ya Genève, akaba na Minisitiri ushinzwe Uburezi, Anne Emery Torracinta; Umuyobozi ushinzwe Amakuru mu Muryango w’Abibumbye, Allessandra Velluci; abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi no muri Loni, abahagarariye imiryango iharanira kwibuka no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abanya-Armenia.
Abitabiriye bibukijwe akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guhererekanya amateka yayo ariko cyane cyane kuyigisha mu mashuri. Hatanzwe kandi ubutumwa bwo gukomeza kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, basaba ibihugu bitandukanye gushyiraho amategeko ahana abayihakana n’abayipfobya.
César Murangira uhagarariye Ibuka Suisse yavuze ko ari inshingano z’abakiriho gukomeza kwibuka, mu rwego rwo guha agaciro abishwe.
Ati “Ntabwo tuzabibagirwa tuzahora twibuka uko mwabayeho, igihe mwabayeho ntabwo kizasibangana hano ku Isi kuko twabagumanye mu mitima uko ibihe bizasimburana. Tuzakomeza uru rugamba rwo kubibuka, urumuri mwacanye ntiruzazima uko bizagenda kose.”
Yihanganishije abarokotse Jenoside, avuga ko nubwo bafite ibikomere bakomeje kugaragaza ubutwari.
Ati “Hashize imyaka 28, nubwo mufite ibikomere ntabwo mwaheranwe n’agahinda kubera ko muriho kandi mukanaba no mu mwanya w’abishwe. Muri intwari. Ndatekereza cyane ku babyeyi babuze abana babo, ndatekereza abana b’impfubyi bakuze badafite ababyeyi babo bakabura za nama z’ababyeyi no kumva ushyigikiwe.”
Nyuma ya saa Sita, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo bahuriye ahazwi nka Palais des Nations, hakorera Umuryango w’Abibumbye i Genève.
Uyu muhango wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, Umuryango w’Abibumbye ku bufatanye na Ibuka Suisse.
César Murangira yongeye kubwira abitabiriye ko ari byiza kuba guhera mu 2019 hari urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Génève.
Ati “Abishwe duhora twibuka ni ababyeyi bacu, ni ba sogukuru na ba nyogokuru. Ni abavandimwe na bashiki bacu bishwe kubera ko ari Abatutsi, bishwe na Guverinoma y’Abahezanguni b’Abahutu yari yarashyize mu bantu iyo ngengabitekerezo.”
Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko yabayeho kuko yashyigikiwe na Leta mbi.
Ati “Jenoside ni icyaha ndengakamere kuko iba igamije gusiba burundu inyokomuntu. Jenoside ibaho kuko habayeho Leta iyishyigikiye. Iyo Leta ibyo yakoze byatumye mu minsi ijana hicwa Abatutsi barenze miliyoni.”
Yongeyeho ati “Twebwe nka Ibuka Suisse, guhera muri Gicurasi 1995 ni ho twatangiye iki gikorwa cyo kwibuka abacu. Tugerageza kubivuga kugira ngo bitazongera kuba ukundi, dutanga ubuhamya, dukora ibiganiro mu mashuri kugira ngo duhashye abapfobya n’abahakana ngo ayo mateka ntazibagirane.”
Murangira kandi yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba tariki ya 7 Mata yaragizwe Umunsi mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, yashimiye abifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka.
Yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishwe bunyamaswa no guharanira ko ibyabaye bitazongera.
Ati “Abacu tubatwaye mu mitima no mu bitekerezo byacu, ntitubibagirwa, bariho kuko turiho kandi dufata umwanya nk’uyu tukawuharira kubibuka by’umwihariko.”
Yashimiye abarokotse uburyo bakomeje gutwaza, baharanira kudaheranwa n’agahinda.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guharanira kubaho, kandi mu buryo burenze imyumvire isanzwe ya muntu, bagaragaje ubutwari budasanzwe mu guhangana n’ingaruka zikomeye Jenoside yabagizeho mu buryo bwihariye.”
Yasabye abitabiriye kurushaho kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyigisha urubyiruko kugira ruyasobanukirwe neza bityo rukumire ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yashimiye ubuyobozi bwa Ibuka Suisse bwagize uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka, abizeza ubufatanye bwa Ambasade no mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije kwibuka n’iterambere.
Muri uwo muhango, humviswe ijambo ry’Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres n’iry’uhagarariye ibiro byayo i Genève.
Judence Kayitesi uba mu Budage watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside iba yari umwana w’imyaka 11, n’uburyo yarokokeye ku Kivugiza ku musigiti wo kwa Gaddafi.
Yavuze uburyo yatemaguwe mu mutwe, uko yavuye mu mirambo akaza kurokorwa n’Inkotanyi agishimira kugeza uyu munsi.
Ati “Tariki 13 Mata ni bwo Interahamwe n’abajepe binjiye mu musigiti badusohora hanze kuko twari tuvanze, bati Abahutu mujye uruhande rumwe n‘Abatutsi mujye ku rundi. Bamaze kudutandukanya rero babwira Abahutu ngo nimujye mu rugo ntacyo mwahunze. Twe baradufata tugenda n’amaguru mu muhanda. Batujyanye mu nzu yari ku Kivugiza haruguru y‘amashuri batwinjizamo. Aho ni ho bantemeye mu mutwe mpita ntakaza ubwenge. Bamaze kuntema, nahise mba ikiragi kuvuga biragenda.”
Kayitesi yavuze ko yafashijwe n’Umuryango wa Croix Rouge aravurwa ku bw’amahirwe aza gukira.
Nubwo yabuze benshi mu muryango we, Kayitesi avuga ko ku bw’amahirwe mu bavandimwe be harokotse barumuna be, umwe wari ufite imyaka itanu n’undi wari ufite imyaka ibiri.
Kayitesi yerekanye uko yiyubatse akaba ari umubyeyi w’abana babiri ndetse akaba yarabashije kwandika igitabo ku mateka ye yise “A broken life: In Search of Lost parents and lost Happiness”.
Ati “Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, nababwira ko ubu turiho kandi dufite icyizere cyo kubaho. Twagerageje kwiyubaka nubwo byari urugendo rutoroshye. Uyu munsi n’ubwo ababyeyi bacu batakiriho ariko abana banjye ni abuzukuru babo. Ibi bituma twumva ko dufite impamvu zo kubaho atari ukubaho gusa ku bwacu ahubwo turiho no k’ubacu bishwe bahorwako ari abatutsi.”
“Tuzahora dushimira ingabo za RPF Inkotanyi zitanze bikomeye kugira ngo Abatutsi badashiraho burundu bakabasha kuturokora […] Ntibyari byoroshye kuri bo, ariko baritanze bakora ibishoboka byose babasha kugira abo barokora.”
Muri uwo muhango Abanyarwanda batandukanye baganiriye bibuka amateka yabo ndetse bamwe batanga ubuhamya bw’ibihe banyuzemo kuva mu myaka ya 1963, 1973 na 1994.































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!