Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Nzabamwita Joseph, yashimiye ingabo za RPA zabohoje igihugu anunamira abatanze ubuzima bwabo.
Yashimiye kandi uruhare rw’abagabo n’abagore mu gisirikare n’igipolisi, bamaze imyaka irenga 31 baharanira amahoro n’umutekano mu gihugu cy’u Rwanda, no mu bice bitandukanye biherereye kuri uyu mugabane wacu w’Afurika.
Ambasaderi Nzabamwita kandi yavuze ko ibirori byo Kwibohora ari umwanya wo gutekereza urugendo u Rwanda rwanyuzemo muri iyi myaka 31 ishize, aho rwageze ku ntera ishimishije mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu, rubikesheje amahitamo meza, gahunda nziza, na politiki iboneye.
Yanakomoje ku ruhare rw’ubuyobozi bw’igihugu mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, aho igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 39% kikagera kuri 27% mu myaka irindwi ishize, aho abantu bangana na miliyoni n’igice bavuye mu bukene. Yavuze ko mu 2024 ubukungu bwazamutseho 8.9%, bituma habaho uburyo bwo guhanga imirimo mishya, urubyiruko rubasha kubona imirimo, no kurwanya ubukene.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kandi yishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Burusiya kandi ashimangira ko u Rwanda rutazatezuka mu gushaka icyakomeza kuwuteza imbere, mu nyungu z’ibihugu byombi.
Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Afrika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, akaba yari n’Umushyitsi mukuru, Georgiy Yurievich Chepik, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije nyuma y’amateka ababaje rwanyuzemo, rubasha kunga Abanyarwanda, kandi rugarura amahoro n’umutekano mu gihe gito, rwabashije kandi gutera intambwe ishimishije mu bukungu n’imibereho myiza, bituma u Rwanda ubu ruri mu nzira yo kugera ku majyambere ahamye.
Chepik kandi yashimangiye ko u Burusiya butahwemye gushyigikira Abanyarwanda mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Yishimiye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu nzego za politiki, ubucurizi n’ubukungu.
Yavuze ko igihugu cye kishimira uburyo abayobozi b’u Rwanda bitabiriye Inama ya mbere yahuje abaministiri b’ububanyi n’amahanga ba Afrika n’u Burusiya mu Gushyingo 2024. Yishimiye ko muri iyo nama ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano yo gukuraho visa ku Banyarwanda bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’akazi; ayo masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2025.
Chepik yavuze ko adashidikanya ko ubushuti bw’ibihugu byombi buzakomeza gutera imbere mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, no mu kugira ngo habe amahoro arambye ku mugabane w’Afrika.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!