U Buholandi: Abiga muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Mata 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yasobanuriye abiga muri muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa hagendewe ku macakubiri yabibwe igihe kirekire.

Amb.Karabaranga, ku wa 12 Mata 2019, yitabiriye ikiganiro muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein, cyateguwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda, gifite insanganyamatsiko “Imyaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yari kumwe na Marco Verschuur ushinzwe guhuza ibikorwa bya gahunda y’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ mu buhinzi muri iyi kaminuza n’abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda, Hategekimana Charles na Cyubahiro Edwin wayoboye iki kiganiro.

Iki kiganiro cyabereye muri iyi kaminuza yo mu mujyi wa Velp mu Burasirazuba bw’u Buholandi, cyitabiriwe n’abasaga 100 biganjemo abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye

Amb. Karabaranga yabasobanuriye ko kuva mu myaka ya za 1958, abifuzaga ubutegetsi bashyigikiwe n’abakoroni bazanye amacakubiri mu Banyarwanda bakoresheje icyo bise ‘manifeste y’Abahutu’.

Yagize ati “Iyi manifeste yarakoreshejwe no muri 1963 ndetse na 1973 Abatutsi barakomeza baratotezwa. Bigeze muri 1990 noneho baranayivuguruye bongeramo n’izindi ngingo bayisakaza mu binyamakuru maze iba ariyo ntwaro yo gukangurira Abahutu gutsemba Abatutsi.”

Yibukije ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside hashyirwaho Leta y’Ubumwe, ihamagarira Abanyarwanda bose kubana mu mahoro ndetse hitabajwe n’ubutabera bwunga bw’inkiko Gacaca, aho abemeye icyaha bagatanga amakuru bahabwa imbabazi.

Ambasaderi yavuze ko Abanyarwanda bahisemo ibintu bitatu: Ubumwe, gukorera mu mucyo ndetse no kureba kure.

Ati “Ibi byarakoze ku buryo u Rwanda ubu ni icyitegererezo ku bihugu byinshi by’amahanga mu nzego zitandukanye.”

Uko Jenoside yateguwe n’uko nyuma yo gushyirwa mu bikorwa u Rwanda rwongeye kwiyubaka, byahamijwe na Marco Verschuur warugezemo bwa mbere muri 1985.

Ati “Icyo gihe mu Rwanda buri cyumweru habaga ibyo bitaga ‘animation’ ariko naje kumenya nyuma ko bwari uburyo bwo gutangira gukangurira abantu kuzica abandi. Muri uwo mwaka mu Rwanda hari impunzi zari zirukanywe na Uganda maze u Rwanda ruzubakira inkambi muri Byumba. Naje kumenya ko bari Abanyarwanda u Rwanda rwari rwaranze kwakira.”

Agarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside mu 2005, Marco yagize ati “Nashimishijwe no kubona u Rwanda ruri gutera imbere kandi Abanyarwanda bunze ubumwe.”

Cyubahiro Edwin wayoboye ibiganiro, nawe yatanze ubuhamya bugaragaza ko Leta y’Ubumwe yakuyeho ivangura.

Ati “Njyewe ababyeyi banjye bari impunzi muri Uganda. Nyuma ya Jenoside nakuriye mu Rwanda kandi abo mu rungano rwanjye twese twakuze dufite amahirwe angana. Ayo macakubiri twe tuyumva uko ariko ntayo twamenye kandi icyo twifuza ni uko igihugu cyacu cyakomereza aho kuko urubyiruko rw’ u Rwanda rufite icyizere kuri ejo hazaza.”

Hategekimana Charles yunze mu rya Cyubahiro ati “Jenoside iba nari mu Rwanda ariko nari mfite imyaka ibiri gusa. Nta kintu kinini nayivugaho kuko nari nkiri muto. Aho nkuriye nabaye umuntu ukunda gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta.”

“Icyo nenga ni uko iyo batubwira uko Jenoside yateguwe n’uko yakozwe, imiryango itegamiye kuri Leta ntacyo yakoze ngo igire Leta inama yo kureka ibyo bikorwa bibisha cyangwa se ngo inatabarize abari mu kaga.”

Hategekimana yahamagariye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo, rwifashishije imbuga nkoranyambaga usanga zikoreshwa n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Twebwe urubyiruko rw’u Rwanda ibyo gukoresha izo mbuga nkoranyambaga natwe turabizi. Tugomba kuzikoresha tukabeshyuza abo bashaka kutugorekera amateka.”

Mbere y’iki kiganiro kuri Jenoside, habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka rwazengurutse mu mujyi wa Velp, hanafatwa umunota wo kwibuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza