00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Amb. Mukangira yeretse amahanga urwango u Bubiligi bufitiye u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jaqueline Mukangira, yagaragarije amahanga uruhare u Bubiligi bufite muri politiki y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ibikorwa by’iki gihugu bikomeje kugaragaza ko gifitiye urwango u Rwanda.

Ni ingingo Amb. Jaqueline Mukangira yagarutseho ubwo Abanyarwanda batuye mu Buhinde n’inshuti z’u Rwanda bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ahazwi nka Bharat Mandapam mu Murwa Mukuru w’u Buhinde, New Delhi.

Kwibuka byatangiranye na gahunda yo kumurika ibihangano by’ubugeni kuri Jenoside, yitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi barenga 600 baturutse mu mashuri yisumbuye yo muri New Delhi no mu nkengero zayo.

Abasaga 100 muri bo bamuritse ibihangano byabo byibanze ku gutanga ubutumwa bwo kwimakaza indangagaciro z’amahoro n’urukundo, ndetse no kwamagana amacakubiri n’imvugo zibiba urwango.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye imurika ry’ibihangano by’ubugeni kuri Jenoside, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jaqueline Mukangira yashimiye abanyeshuri n’abarezi babo bitabiriye icyo gikorwa.

Yasobanuye amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agaragaza n’urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka, by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amakuru mu Buhinde na Bhutani, Darrin Farrant, yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, ubutumwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni yageneye Isi ku Munsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugoroba wo Kwibuka witabiriwe n’abasanga 600 biganjemo abayobozi mu nzego nkuru z’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, ba rwiyemezamirimo, abarimu muri za kaminuza, abashakashatsi, sosiyete sivili, itangazamakuru n’inshuti z’u Rwanda. Ni gahunda yabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ndetse n’umunota wo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umugoroba wo Kwibuka, Amb. Jaqueline Mukangira yashimiye abitabiriye icyo gikorwa, by’umwihariko Leta y’u Buhinde ku bwo kuba hafi u Rwanda mu gihe cyo kwibuka.

Yashimangiye ko kwibuka ari umwanya w’ingenzi mu guha icyubahiro abazize Jenoside, gufata mu mugongo abarokotse, ndetse no gushima ubutwari bw’abahagaritse Jenoside, bakanubaka umusingi w’u Rwanda rushya.

Ambasaderi Mukangira yasabye amahanga kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagitsimbaraye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yahamagariye kandi za Leta gukurikirana abakoze Jenoside n’abayihakana bari mu bihugu byabo cyangwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda, binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Ambasaderi Mukangira kandi yasabye ibihugu bitarashyiraho inzibutso kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuzishyiraho, kuko zatuma hakumirwa izindi Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde yavuze ko nubwo byavuzwe kenshi ngo “Jenoside ntizongere kubaho ukundi”, ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo.

Yagaragaje kandi uruhare rw’u Bubiligi mu kibazo cy’umutekano muke mu karere, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, no mu gutera inkunga abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati "Nyuma y’imyaka 31, u Bubiligi bukomeje kuba igihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi gitera inkunga abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. U Bubiligi bufite politiki yo kwanga u Rwanda, kubogama mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse no kwirengagiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta ya Congo”.

Ambasaderi Mukangira yasabye ko amahanga adakwiye gufata uruhande mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo agashyigikira umuhate wa EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Yamaganye ibihano bidakwiye byafatiwe u Rwanda, yongera gushimangira ko ingamba nk’izo zidashobora gukemura amakimbirane muri Congo, ahubwo ibihano bizatiza umurindi Leta ya Congo mu gukomeza kurwanya abaturage bayo.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Buhinde, Shombi Sharp, yagaragaje akamaro ko kwibuka ndetse anageza ku bari bateraniye aho ubutumwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni yageneye Isi ku Munsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Shombi kandi yanenze amahanga ku kuba yarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko Loni.

Umunyamabanga ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Dammu Ravi wari n’Umushyitsi Mukuru, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Dammu Ravi yashimye kandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza umuco w’amahoro u Rwanda rwahisemo, ndetse n’intambwe rwateye mu kwiyubaka.

Kwibuka byaherekejwe n’umukino wateguwe n’abanyeshuri bo muri KIET Group of Institutions, werekanye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Bal Bharati, Noida, na bo biririmbye indirimbo yo kwibuka yitwa “Ndemye”, yahimbwe na Joseph Ndayishimiye.

Ambasaderi Jaqueline Mukangira aganira n’umwe mu banyeshuri bamuritse ibihangano
Kwibuka byatangiranye na gahunda yo kumurika ibihangano by’ubugeni kuri Jenoside, yitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi barenga 600 baturutse mu mashuri yisumbuye yo muri New Delhi no mu nkengero zayo
Abasaga 100 muri bo bamuritse ibihangano byabo byibanze ku gutanga ubutumwa bwo kwimakaza indangagaciro z’amahoro n’urukundo, ndetse no kwamagana amacakubiri n’imvugo zibiba urwango
Ambasaderi Jaqueline Mukangira hamwe n’Umunyamabanga ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi
Kwibuka byaherekejwe n’umukino wateguwe n’Abanyeshuri bo muri KIET Group of Institutions, werekanye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Mukangira yeretse amahanga ko u Bubiligi bufitiye urwango u Rwanda
Umunyamabanga ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .