Ni igikorwa cyabaye kuwa 30 Mata 2022, cyitabirwa kandi n’inshuti z’u Rwanda n’urubyiruko rw’Abarundi biga i Lille.
Iki gikorwa cyatangijwe n’ihuriro kuri Place de la République aho Jariel Rutaremara, uhagarariye abanyarwanda baba muri Hauts de France, yibukije abitabiriye ko jenoside yateguwe imyaka myinshi, amahanga abirebera ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo akomeza guceceka anacyura ingabo za MINUAR zari mu Rwanda.
Rutaremara yanagarutse ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa y’icyo gihe mu mahano yabaye mu Rwanda, nkuko Perezida Emmanuel Macron yabyiyemereye. Yatanze icyifuzo cy’uko i Lille habaho ahantu hazagenerwa urwibutso rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutaremara yakanguriye urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatusi bakoresha intwaro abo bantu bakoresha, ahanini imbunga nkoranyambaga (instagramm, YouTube, Twitter n’izindi).
Nyuma y’ubu butumwa habayeho urugendo rugana mu cyumba cyiwa le Gymnase ari ho umuhango nyawo wabereye. Rwegera Damien yatanze ikiganiro, yagarutse ku mateka y’u Rwanda mabi yatumye habaho Jenoside.
Mu byaranze iki gikorwa harimo umuvugo mwiza wa Viela Imeninema, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga i Lille, umukino w’abanyeshuri n’ikiganiro cyatanzwe na Nathalie Kayitesi ari kumwe na Nicole Umwali na Rutagungire Lionel ku buryo bwo guhererekana amateka.
Mu buhamya bwatanzwe, Yvonne Buhikare, yagarutse ku mateka ye n’uko yarokokeye ku Kimisagara bamaze kwica umuryango we wose (umuryango wa mukuru we), uko bamurashe, bamutera icumu ariko Imana iramurinda.
Yagarutse ku nzira ndede y’umusaraba yaciyemo kugeza igihe Inkotanyi zifata umujyi wa Kigali, bararokoka. Icyo gihe yahise ajya iwabo ahahoze hitwa i Kibungo asanga abo mu muryango we bose barabatsembye.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Jean Noel Mwizerwa, yagarutse ku nshingano zikomeye z’urubyiruko zo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira amatsiko yo kumenya amateka y’igihugu cyabo.
Freddy Niyibizi, uhagarariye abanyarwanda baba muri Normandie, yashimangiye ko urukundo n’ubworoherane bigomba kuranga urubyiruko kugira ngo rutazasubira mu mwiryane.
Intumwa ya Ambasade y’u Rwanda i Paris, Ornella Kaze, akaba ari umunyamabanga wa kabiri muri ambasade, yahaye ihumure abacitse ku icumu anabashimira ubutwari bwabo ukurikije ibihe bikomeye baciyemo n’ibikomere bahangana na byo. Yabijeje ko Leta y’u Rwada izakomeza kubaguma iruhande no kubafasha uko ishoboye.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!