U Bufaransa: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu mahugurwa i Paris (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Bufaransa bahuriye mu mahugurwa mu murwa mukuru w’Iki gihugu, Paris, aho mu biganiro bahawe harimo uruhare rwa FPR Inkotanyi mu kubaka u Rwanda no guhindura imibereho y’abaturage.

Muri aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi banaganiriye ku mateka, imigabo n’imigambo by’uyu muryango.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yatanze ikiganiro ku rugendo rwagejeje Mushikiwabo Louise ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Ku wa 12 Ukwakira nibwo abakuru b’ibihugu bigize OIF, mu nama yabereye i Erevan muri Arménie, bemeje Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda y’imyaka ine.

Ni manda azatangira muri Mutarama 2019, aho agiye gusimbura Michaëlle Jean mu bunyamabanga bukuru bwa OIF, i Paris mu Bufaransa.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bizihiwe ubwo bajyaga mu mahugurwa
Bari bakoraniye i Paris, baganira ku ngingo zitandukanye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi banaganiriye ku mateka, imigabo n’imigambo by’uyu muryango
Bayingana Aimable ukora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi, ni umwe mu bari muri aya mahugurwa
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bifite abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi
Muri aya mahugurwa hanaganiriwe ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu kubaka igihugu
Abanyamuryango benshi bitabiriye aya mahugurwa
Bayingana Aimable yicaranye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale
Amb Kabale yatanze ikiganiro ku rugendo rwagejeje Mushikiwabo Louise ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza