Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles ahazwi nka Birmingham Event Center, cyanitabiriwe kandi n’Itorero Icyeza ndetse n’abavuza Ingoma z’Abarundi.
Bizimana Kennedy uri mu bagize ishyirahamwe East African Vibes ryateguye iki gitaramo, yavuze ko kiri mu murongo wo kongera gushimangira ubusabane busanzwe buranga Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ku bwinshi.
Ati “Twateguye iki gitaramo ngo duhuze abato n’abakuru, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ngo bahuzwe n’igikorwa cy’umuco ariyo mpamvu natumiye Ruti Jöel ngo ahuze urubyiruko mu njyana nshya kandi z’irimo n’iz’ikinyarwanda, Itorero Icyeza ngo batubyinire dusuruke, twumve amajwi meza ya Lionel Sentore, maze umurishyo w’abaturanyi b’Abarundi urangira abaje mu gitaramo banezerwe.”
Abateguye iki gitaramo bavuze ko kandi ko ari “umwanya mwiza muri izi mpera z’umwaka wo gusabana no gusangira.”
Umuhanzi Ruti Joël yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba akoreye igitaramo mu Bubiligi bwa mbere ndetse akabona umubare munini w’abagiye kumushyigikira.
Usibye gutarama, muri iki gitaramo hanamuritswe imyambaro ikorerwa mu Rwanda hagamijwe kuyimenyekanisha ngo icuruzwe ku isoko mpuzamahanga.
Amafoto: Jessica Rutayisire
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!