00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Hatashywe urwibutso rwa Gatatu rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 Mata 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Mons n’Ubuyobozi bwa Diaspora y’Abanyarwanda n’Umuryango Ibuka mu Bubiligi, bafunguye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urwo rwibutso ruzafasha kwibuka abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye biciwe i Kigali ubwo barindaga Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana.

Ni urwa gatatu rufunguwe mu Bubiligi nyuma y’urwo muri Komini ya Woluwe Saint Pierre imwe mu zigize Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles, n’urundi ruherereye muri Wallonie Mujyi wa Charleroi.

Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Mukabagwiza Edda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore Dieudonné, Umuyobozi w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin, Colonel Guy Dobbelaere, uyobora Ingabo z’ikoresha indege mu Bubiligi, General Thierry Esser, umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi,

Hari kandi Laurent Michel, uyobora Arrondissement ya Mons, Catherine Houdart, Charlotte de Jaer na Marie Meunier bagize Collège y’umujyi wa Mons, Félicité Lyamukuru, uyobora Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique, Gilbert Dushimimana, uyobora Diapora y’Abanyarwanda muri Mons na Donata Uwanyirigira Visi Perezida wa RGTH

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yashimye iki gikorwa, avuga ko kizatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya abapfobya Jenoside.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi ntibireba u Rwanda gusa. Abantu bose baba bakwiye kwibuka. Umujyi nk’uyu wo mu Bubiligi wafashe icyemezo nk’iki ni ibintu bifite akamaro mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukibuka n’abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda muri icyo gihe n’abanyapolitiki cyangwa abandi banyarwanda bazize ko bangaga kumvira abakoraga Jenoside, banze kuyitabira.”

Minisitiri Biruta yavuze ko izi nzibutso zituma no kwigisha amateka ya Jenoside byoroha ku bavutse nyuma yayo bakiri bato, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bakamenya amateka.

Ati “Bikwiye gukorwa hirya no hino ariko bisaba ko abantu bose babyumva, bumva icyo bivuze, aha Mons babikoze kubera ko bumvise amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabana n’abanyarwanda bayikorewe, bakabasobanurira.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibihugu bitandukanye kugira ngo izi nzibutso zishyirweho nk’ikimenyetso cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bisaba ko abantu babyumva, babiha agaciro, bakumva ko bibareba, ni bintu tuzakomeza gukorana n’ibihugu bitandukanye kandi biciye no mu banyarwanda bari hirya no hino ku Isi.”

Félicité Lyamukuru uyobora Ibuka mu Bubiligi yavuze ko aho urwibutso nk’uru rushyizwe biba bisobanuye ko bemeye amateka “yacu”.

Ati “Icyo nabwira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugukomera tugakomeza kubaho nubwo tugifite urugendo rurerure mu gusigasira aya mateka.”

Umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ingabo mu Bubiligi, Gen Thierry Esser, yavuze ko mbere ya 1994, yagiriye uruzinduko mu Rwanda akarukunda, ariko ubu ababazwa n’uko icyo gihugu yakunze cyabayemo Jenoside.

Ati “Mbabazwa n’uko icyo gihugu nakunze n’ubu nkibuka cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibuka bagenzi banjye bishwe kubera ko bari mu kazi ko kurinda umutekana wa Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana.”

“Ndibuka abasirikare bacu bari mu butumwa bwa Loni batashye bavuye mu Rwanda mu 1994 bagera ku kibuga kubera uburakari bw’ibyo bavuyemo batabashije guhagarika bagaca ingofero za Loni bari bambaye mu kwerekana ko bivumbagatanyije kuko batahawe uburenganzira bwo kugira icyo bakora mu Rwanda.”

Mu 2000, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, yasabye imbabazi ku bw’uko igihugu cye kitabashije kugira icyo gikora mu ngo gihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Gen Thierry Esser yakomeje ati “Uyu munsi Minisitiri w’Ingabo yansabye ko nakongera ngasubiramo aya magambo nkongera kuyemeza, nibutsa ko tutazabyibagirwa na rimwe.”

Uyobora Umujyi wa Mons, Nicolas Martin, we yagaragaje ko atewe ipfunwe n’ibihugu byatereranye u Rwanda, bikarebera Abatutsi bicwa.

Ati “Mfite ikimwaro natewe na bimwe mu bihugu byatereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko Mons ari Umujyi urimo ibikorwa bizakomeza guhuza abanyarwanda, ndetse uru rwibutso ruzajya rwifashishwa buri mwaka mu bikorwa byo kwibuka.

Nicolas Martin, uyobora Umujyi wa Mons mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Iki gikorwa cyanshimishije kuko cyavutse ku mikoranire myiza n’umuco mwiza w’abanyarwanda tubana hano Mons, tugahuzwa na byinshi, kandi buri mwaka dufatanya igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mons rero nk’umujyi urimo Kaminuza, dufitanye n’indi mishinga iri imbere izaduhuza, nshimira cyane n’abo twafatanyije bagize Ibuka-Belgique na Diaspora y’Abanyarwanda muri Mons.”

Reba ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye na IGIHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore Dieudonné; Umuyobozi w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin na Gen Thierry Esser bafungura ku mugaragaro uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ubwo yashyiraga indabo ku rwibutso
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin, ashyira indabo ku rwibutso
General Thierry Esser na mugenzi we bamaze gushyira indabo ku rwibutso
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa
Félicité Lyamukuru, uyobora Ibuka mu Bubiligi ashimira abagize uruhare mu kugira ngo uru rwibutso rwubakwe
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin, yavuze ko atewe ikimwaro no kuba hari ibihugu byatereranye u Rwanda kugeza ubwo rubamo Jenoside
Umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ingabo mu Bubiligi, Gen Thierry Esser, yavuze uburyo mbere ya 1994 yagiriye uruzinduko mu Rwanda akarukunda, ariko ubu ababajwe no kuba icyo gihugu yakunze cyarabayemo Jenoside
Minisitiri Biruta yashimiye abagize uruhare kugira ngo uru rwibutso rushyirweho, avuga ko ruzafasha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore Dieudonné, ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Uhereye ibumoso ni Col Guy Dobbelaere, uyobora Ingabo zikoresha indege mu Gisirikare cy’u Bubiligi na Gen Thierry Esser, Umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ingabo mu Bubiligi
Uhereye ibumoso: Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda; Gen Thierry Esser na Col Guy Dobbelaere
Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, ashyira indabo ku rwibutso
Félicité Lyamukuru, uyobora Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique amaze gushyira indabo ku rwibutso
Donata Uwanyirigira na mugenzi we bamaze gushyira indabo ku rwibutso
Abayobozi bose basize ubutumwa mu gitabo cy'uru rwibutso
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore Dieudonné na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta
Colonel Guy Dobbelaere uyobora Ingabo z’ikoresha indege na mugenzi we bamaze gushyira indabo ku rwibutso
Gilbert Dushimimana, uyobora Diapora y’Abanyarwanda muri Mons amaze gushyira indabo ku rwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .