00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Hasojwe urugendo rw’intambwe miliyoni rukorwa mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 July 2022 saa 08:56
Yasuwe :

Itsinda ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi hamwe n’inshuti zabo ryahuriye mu gikorwa cyo gusoza urugendo rw’intambwe miliyoni imwe ‘ Marche de la vie’ rwakozwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo gusoza uru rugendo cyabaye kuri uyu wa 2 Nyakanga muri Komine ya Woluwe Saint Pierre, i Bruxelles mu Bubiligi nk’ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonnée yashimiye abitabiriye ndetse agaragaza ko uru rugendo ari ingirakamaro.

Yagize ati “Ndabashimira mwese ababishyize muri gahunda mugakora uru rugendo kuko ni bumwe mu buryo bwo kwibuka no kwerekana akababaro u Rwanda rwabayemo muri iriya minsi ijana dushoje.”

Uru rugendo ni ikimenyetso cyo kwibuka uko uko Abatutsi bajyaga kwicwa bananiwe kubera kwirirwa bagenda bishwe n’inyota kandi bafite umunaniro n’agahinda.

“Marche de la vie” bivuze ‘urugendo rw’ubuzima’. Ni igikorwa cyatangiye umwaka ushize. Ku ikubitiro abitabiriye bakoraga ingendo rimwe mu cyumweru nk’uko Norbert Nsabimana uyobora iki gikorwa yabibwiye IGIHE ubwo cyatangizwaga muri Mata uyu mwaka.

Yagize ati "Iki gikorwa twagikoze mu gihe kingana n’amezi atatu Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kandi indi nyungu irimo ni ugukora imyitozo ngororangingo, kumenya igihugu dutuye kuko tugenda hirya no hino bitewe n’aho twahisemo.’’

Igitekerezo cyo gutangiza uru rugendo cyatanzwe n’Umusuwisi Dusabe Jules. Uyu muhanzi yateguraga igikorwa cyo gutera intambwe miliyoni imbere y’Ibiro bya Loni i Genève mu kwereka umuryango mpuzamahanga n’abandi bantu ko hari miliyoni y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Mu gusoza abitabiriye bakoze urugendo rw’ibilometero 28 nk’ikimenyetso cyerekana imyaka ishize Jenoside ihagaritswe n’uko igihugu cyongeye kubakwa nyuma yo gushegeshwa mu mpande zose.

Reba ikiganiro kigufi IGIHE yigeze kugirana na Nsabimana Norbert uyobora itsinda “Marche de la vie”

Igihe Amb. Sebashongore yatangaga imidali y'ishimwe ku bakoze uru rugendo rw'intambwe miliyoni mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Uretse kuba uru rugendo rufite agaciro mu kwibuka runafasha abarwitabira gukora imyitozo ngororangingo
Ambasaderi Sebashongore yashimiye abitabiriye uru regendo ku bw'umwanya wabo bigomwe
Abitabira uru rugendo bibafasha no kumenya ibice bitandukanye by'u Bubiligi
Uru rugendo rwibutsa uburyo Abatutsi bicwaga muri Jenoside babanje gukora ingendo ndende
Uba ari n'umwanya wo kumenya no gusabana kw'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Norbert Nsabimana watangije gikorwa cya "Marche dela vie" ashimira abitabiriye na Ambasade yabahaye umwanya biyakiriramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .