U Bubiligi: Gatera yagaragaje inzira yafasha benshi kugera ku ndoto zabo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ko agahugu katagira umuco gacika! Ni ko bimeze koko abirengagije umuco wabo bashobora gushyira igihugu mu manga n’ahazaza hacyo hakajya mu kaga.

Ni byiza ko buri wese yimenya, akagira indoto zizamufasha gusohoza intego ye ku Isi.

Mu mpanuro z’Umunyarwanda Gatera Emmanuel uba mu Bubiligi yavuze ko abenshi badindizwa no kutamenya amateka yabo.

Gatera wigisha iby’Imibereho myiza ya muntu “Coaching de vie”, yabwiye IGIHE ko yabajije sekuru inkomoko ye, amusubiza ko ari Gihanga.

Yagize ati “Namubajije Gihanga uwo ari we. Ambwira ko ‘Ni we wahanze u Rwanda, inka n’abantu. Umurage yabahaye ni ukubabwira kugenda na bo bagahanga. Guhanga bishatse kuvuga kurema kuko umuntu yaje mu Isi ngo areme, avumbure udushya.’’

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda amarangamutima ashobora kuba intangiriro y’indwara zikomeye nka kanseri.

Yagize ati “Twirinde ibitekerezo bibi kuko byica. Twirinde kugendana urwango kuko uwo wanze aba yigaramiye wowe ushira. Ishyari rikwiye kuvanwamo iryiza kuko bizagufasha aho kugendana ibibazo mu mutwe. Umubiri wacu wakorewe kugendana ibyishimo.”

Gatera yavuze ko abakurambere babizirikanye ariko bigenda biyoyoka kubera ingoma za gikoloni n’ubuzima bazanye.

Uyu mwarimu w’imyaka 45 y’amavuko yashimangiye ko mu guhanga udushya hazamo gukora icyo ushaka kandi ukunze.

Ati “Ugasanga umuntu abyuka ajya ku kazi ashaka kwishyura imyenda ariko atagakunze. Niyo mpamvu abantu benshi batanga serivisi mbi kuko badakunda ibyo bakora.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 80% bajya mu kazi badakunda.

Gatera yasabye bagenzi be kutisuzugura, akomoza ku nshuti ye yabwiye ko agiye gutangira kwigisha ibyo yize ikamuseka cyane.

Yatanze urugero ku wahanze radio basetse ariko ibitekerezo bye bikabyara ikintu gifatika.

Ati “Umutaliyani Guglielmo Marconi yahimbye radio twumva. Yabanje kubwira inshuti ze umushinga we wo gukora ikintu kizajya kivuga kikumvikana hose, baraseka cyane. Bati ‘Marconi yasaze.’ Yagiye mu nzu yabagamo asohoka abirangije. Hari n’izindi ngero nyinshi z’abagize inzozi kandi bazishyira mu bikorwa.’’

Yagiriye Abanyarwanda inama yo gushyira ibitekerezo byabo bishya ku mpapuro, babihe umwanya wo kubyigaho.

Ati “Kiliziya Gatolika yabwiye abantu nko mbere yo kuryama basenga. Byagiye mu muco wa benshi. Ibi bigomba no kujyana no gutekereza ko mbere yo kuryama bakwiye gutekereza ku byo baremye cyangwa bazarema ejo.”

Mu myaka 18 ishize, u Rwanda nk’igihugu rwatangiye icyerecyezo cya 2020, aho rwiyemeje ibyo ruzageraho ndetse ibihamya byabyo birahari.

Impanuro atanga zafasha umuntu gutera imbere zirimo kudatinya abavuga ko udashoboye n’ibindi bimusubiza inyuma cyangwa amarangamutima ashingiye ku bwoba kuko ‘ingaruka zayo ni inzitizi ku ntambwe ijya imbere.’

Gatera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuryango we wiciwe mu Bugesera.

Ntiyaheranwe n’agahinda ahubwo mu magambo y’ubwenge yakuye kuri sekuru, yahisemo kumvisha abantu ko bagera ku ndoto zabo.

Ati “Mfasha abantu kugira ngo barebe imbere, bamenye aho bavuye, bamenye n’aho bagana mu buzima, bagere ku byo bifuza. Umuntu aza ku Isi ngo abeho ubuzima bw’igitangaza.”

Gatera yagarutse ku ngingo zafasha abantu kugera ku ntego bihaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza