U Bubiligi: Abunganira Neretse Fabien bongeye kumvikana mu magambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Fabien Neretse rugana ku musozo rwongeye kurangwa n’amagambo akomeye aho abamwunganira bavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside eshatu.

Uru rubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagomba gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 rwari rwakomeje humvwa abaregera indishyi, n’uruhande rw’abunganira Neretse mu Rukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi.

Umunyamategeko, Me. Karongozi André Martin uhagarariye abafite abishwe muri Jenoside bigizwemo uruhare na Fabien Neretse, yabwiye IGIHE ko bakurikije uburyo yigira umwere batari bamwitezeho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu bikorwa bya Jenoside ariko ngo umwunganira yavuze ko habaye Jenoside eshatu.

Ati “Ku bwanjye icyo nababwira gitangaje, twagiraga ngo Neretse azashyira asubire inyuma, ntiyongere guhakana nkuko biri mu bikorwa bya Jenoside. Ntabwo rero byakunze, kugeza n’ejo umwavoka we yavuze ko habaye Jenoside eshatu. Iya Mbere yakorewe Abahutu, iya Kabiri yakorewe Abatutsi, n’iya Gatatu yo muri Congo ariko ibyo byose biterwa na FDLR.”

Avuga ko ibyo ntacyo byongera ku kwiregura kwe ahubwo bakeka ko abikorera gutiza umurindi abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino ku Isi.

Ati “Ntabwo rero twari tuzi ko bakomeza ibyo ngibyo kuko ntacyo bimwongerera mu kwiregura ariko ashobora kuba afite umugambi wo kuba ijwi ry’abantu bahakana ku Isi yose nibyo dukeka ubwo rero dutegereje ijambo rye rya nyuma yaduteguje ko azakenera isaha”.

Uru rubanza rushobora kurangirana n’iki cyumweru, ngo ni rumwe mu zagoye ababuranyi barega Neretse.

Me. Karongozi ati “Uru rubanza rwaratugoye ariko sitwe twenyine, abababaye cyane ni abatakaje ababo muri Jenoside.”

Ni urubanza rwaranzwe n’amagambo akomeye apfobya kandi akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urubanza rwatangiye abunganira Neretse bari bafite inyandiko irenga amapaji 50 bavuga ko amateka y’u Rwanda avugwa uko atari, bavuga ko Abatutsi kuva na kera bicaga abantu ku buryo hari n’aho bavuze ko abishwe ari abanzi b’u Rwanda.

Umwe muri abo bavoka yavuze ko abishwe byatewe na FPR kandi ko ari abantu bafashwe nk’abanzi b’igihugu anabigereranya n’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Me. Karongozi yavuze ko nubwo ayo magambo atabashimishije ariko bizeye ko urukiko rwumvise ibyabaye byose kandi ko icyo bifuza ari uko Neretse ahanirwa icyaha cya Jenoside yakoze.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Aregwa kandi ubwicanyi yakoreye iwa mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa i Mataba barimo Mpendwanzi bivugwa ko yagiye kumushaka mu rugo rwe amushinja kuba icyitso cya PFR Inkotanyi nubwo yari Umuhutu.

Fabien Neretse n'umwe mu bamwunganira witwa Me Jean Pierre Jacques
Abaje mu rubanza rwa Neretse ubwo basuhuzanyaga
Abunganira Partie Civiles ubwo basozaga urubanza rwabo
Alain Gauthier na Martine Beckers [Ufite umuvandimwe uri mu bo Neretse ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe ari we Claire Beckers] bakurikiranye uru rubanza
Alain na Dafroza Gauthier baganira n'abitabiriye uru rubanza
Me Karongozi aganira n'umunyamakuru wa IGIHE Karirima Ngarambe
Me Karongozi yashimije abifatanyije n'imiryango yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu isozwa ry'urubanza rwa Neretse
Urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi nirwo ruri kuburanisha urubanza rwa Fabien Neretse, Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .