Byagarutsweho ku wa 11 Gicurasi 2024, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ahitwa Place du Parc, giteguwe n’itsinda ry’Abanyarwanda barokotse Jenoside ku bufatanye na Diaspora Nyarwanda y’i Mons n’Ubuyobozi bw’Umujyi.
Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubuligi, André Bucyana, yagarutse ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, yerekana uko yateguwe, ikageragezwa, ikanashyirwa mu bikorwa, ubu hakaba hagezwe mu cyiciro cyo kuyihakana ku bigiza nkana.
yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma abayirokotse bongera kubitekerezaho nk’aho byabaye ejo, abashimira ubutwari bakomeje kugaragaza no kudaheranwa, bakibuka baniyubaka.
Ati “Ariko Intambwe iracyari ndende kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa nubwo muri iyi myaka 30 hari zimwe mu manza zabaye cyane cyane hano mu Bubiligi.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi uzwi nka DRB-Rugari, Gilbert Dushimimana yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo “dukomeze tuvane imbaraga mu bugome bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi” zifashe kurwanya ko ibyabaye byasubira.
Dushimimana yashimiye ubuyobozi bwa Mons bukomeje gufasha u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi guhera 2017 “kugeza aho munaduhaye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byerekana uko mutuba hafi.”
Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu zakozwe mu gihe gito ariko hakicwa benshi b’ingeri zitandukanye, ashimira ubudaheranwa bukomeje kuranga abayirokotse.
Ati “Ubu bwicanyi iyo ubwumvise uhita utekereza ku barokotse, ibi dukora rero ni uburyo bumwe bwo gufasha abarokotse gukomeza kubaho mu buzima uko byagenda kose butaborohera.”
Sagaga Ernest Uyibora Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuzirikana ubuzima bw’abishwe na mbere y’uko jenoside ishyirwa mu bikorwa, hazirikanwa impungenge bari bafite kabone nubwo bari bijejwe kurindwa n’umuryango mpuzamahanga wabateranye rugikubita.
Yavuze ko ari ngombwa no kwibuka uburyo amahanga yatereranye Abatutsi bari bugarijwe n’umugambi wo kubicira kubamara, bakaza gutabarwa n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sagaga kandi yashimiye ubuyobozi bwa Mons bwatanze umwanya urimo Urwibutso rw’abishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi n’abasirikare b’Ababiligi biciwe i Kigali ku wa 07 mata 1994, ubwo Jenoside nyir’izina yatangiraga.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyari mu byiciro bitatu birimo urugendo rwo kwibuka, ibiganiro n’ubuhamya byabereye mu Nzu y’ubuyobozi bukuru bwa Mons bita « Hotel de Ville de Mons »
Igice cya gatatu cyari ijoro ry’Igicaniro cyabereye ahitwa Jemappes, hatangiwe ubuhamya herekanwa kandi amafoto babashije kwegeranya y’imiryango yishwe n’iyazimye hagarukwa ku buzima bwabaranze.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’ibindi byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye mu mijyi itandukanye mu Bubiligi irimo uwa Bruxelles, Liège, Namur, Ottignies-Louvain-la-Neuve, Bruges, hatahiwe Anvers, Charleroi na Tournai
Amafoto yaranze igice cya mbere gushyiraho indabo n’urugendo rwo kwibuka
Amafoto yaranze umwanya w’ibiganiro n’ubuhamya
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!