U Bubiligi: Abanyarwanda basuye ingoro ibitse amateka ya Afurika yo hagati mu bukoloni (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ku bufatanye na IGIHE na Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu, basuye Ingoro ibitse amateka ya Afurika yo Hagati mu gihe cy’ubukoloni, Africa Museum [Royal Museum for Central Africa], igaragaramo imibereho yo hambere yaba iy’Abanyarwanda n’ibihugu byo mu Karere.

Ni igikorwa cyabaye mu minsi ishize ku Cyicaro cya ‘Royal Museum for Central Africa iherereye mu nkengero z’umurwa mukuru Bruxelles ahitwa Tervuren, i Leuvensesteenweg, 13 – 3080, cyitabirwa n’abanyarwanda n’abandi bakunda kwitabira ibiganiro nk’ibyo barimo Abanyaburayi bagenda muri Afurika cyangwa bahakorera.

Mbere yo gutambagizwa berekwa iyi ngoro ibonekamo amateka yo mu gihe cy’ubukoloni mu Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Umuyobozi mukuru wa Africa Museum (Royal Museum for Central Africa), Guido Gryeels, yagarutse ku mateka y’iyi nzu ndangamateka.

Guido Gryeels yavuze ko iyi ngoro yatangijwe mu 1898 n’umwami w’u Bubiligi Léopold II icyo gihe yari gusa Ingoro y’abakoroni ariko biza guhindurwa yongera gufungurwa mu isura nshya mu Ukuboza 2018 nyuma y’imyaka itanu ivugururwa, mu gikorwa cyatwaye miliyoni 62 z’amayero.

Guido Gryeels yishimira cyane kubona ukuntu abanyarwanda bitabiriye kuza ari benshi gusura iyi Ngoro.

Ati “Birashimishije ni ubwa mbere tubonye Abanyarwanda hano benshi icyarimwe mu bintu biteguye neza kandi bijyanye na gahunda n’imyumvire y’ubuyobozi bw’iyi ngoro yavuguruwe”.

Yakomeje agira ati “Turashaka ko iyi Ngoro Abanyafurika bayigiramo uruhare cyane kuko ibitse ibintu byabo”.

Yakomeje ashimira ubufatanye bafitanye n’Ingoro ndangamateka y’u Rwanda, aho ari rwo gihugu cya mbere cyahise kigirana imikoranire nayo byihuse kandi bya hafi hakaba hanateganyijwe imishinga myinshi yo gukorera hamwe no guhanahana bimwe mu bintu byakuwe mu Rwanda mu gihe cy’obukoloni byinshi biyibitsemo.

Iyi ngoro ikorerwamo n’ubushakashtsi ku rwego rwo hejuru ku bantu baturuka hirya no hino ku Isi ndetse n’ibitangazamakuru byinshi bikomeye biaz kuhatara amakuru.

Karirima Ngarambe uhagarariye IGIHE ku mugabane w’u Burayi niwe wasabye ko iki gikorwa cyabaho nyuma y’ikiganiro yagiranye n’Umushakashatsi w’Umunyarwanda, Dr Uwizeyimana Emeline, akaba n’umwe mu nzobere esheshatu zikomoka muri Afurika zagize uruhare mu mpinduka zakozwe muri iyi ngoro.

Iki kiganiro cyabaye ivumburamatsiko kuri benshi bahise bagaragaza inyota yo kumenya byinshi iyi ngoro ibitse ku mateka y’igihugu cyabo n’akarere muri rusange.

Karirima yashimiye byimazeyo Umuyobozi mukuru wa Africa Museum [Royal Museum for Central Africa], Guido Gryeels na Dr Uwizeyimana Emeline wabigizemwo uruhare.

Mu ijambo rye Gilles Bazambanza uhagarariye DRB-Rugali, yashimiye abagize uruhare bose ngo iki gikorwa kibeho kandi ashimishwa nuko haje urubyiruko rwinshi kuko bazarushaho kumenya amateka yaho baturuka.

Yijeje ubufatanye burambye hagati y’abanyarwanda bo mu Bubiligi na Africa Museum (Royal Museum for Central Africa) kuko uku gusura kwakozwe ku bufatanye nta kiguzi, mu gihe ubusanzwe gusura iyi ngoro ndangamurage ari ukwishyura.

Dr Uwizeyimana yabwiye IGIHE ko yashimishijwe nuko Abanyarwanda batabiriye ari benshi, bakabasha gusobanurirwa no kwirebera uburyo habaye impinduka nyinshi, kuko mbere hari ibyo berekanaga kandi bitari byiza.

Yatanze urugero nkaho berekanaga Umunyafurika nk’umucakara, bakerekana amashusho y’imirimo y’agahato, agaragaza Abanyafurika mu mashyamba n’imibereho idahwitse.

Ati “Ayo mateka y’Abanyafurika yari yaratanzwe n’abera, ibi byose twabikozeho ubushakashatsi habaho impinduka, ni byiza kuza kwirebera, haba hari n’ibyo kutugiramo inama bigakomeza gukosorwa.”

‘‘Iyi nzu yahaga agaciro cyane Ababiligi b’abakoloni nk’intwari, kandi mu by’ukuri baje muri Afurika bica abantu, babakoresha imirimo y’agahato, bituma Abanyafurika benshi cyane nko muri RDC bahatakariza ubuzima.’’

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Nzu Ndangamurage y’Ubukoloni, Bruno Verberg, yabwiye IGIHE ko harimo umutungo gakondo w’amateka y’u Rwanda urimo ibijyanye n’ubugeni, ibisigazwa byakuwe mu matongo, inyandiko za kera zirimo izo abategetsi b’u Bubiligi bohererezanyaga n’Abashefu b’Abanyarwanda n’ibindi byajyanywe n’abamisiyoneri b’Ababiligi.

Igikorwa cyasojwe n’ubusabane.

-  Indi nkuru wasoma: U Bubiligi: Bwa mbere Abanyarwanda bagiye gusura ingoro ibitse amateka akomeye yo mu bukoloni

Igikorwa uko cyagenze mu mafoto

Batangiye gusura bahawe ibituma bumva ibyo ubayoboye avuga
Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi
Urubyiruko rubwirwa uko gusura biri bugende
Igihe Umuyobozi mukuru wa Africa Museum (Royal Museum for Central Africa), Guido Gryeels yatangaga ikiganiro
Gilles Bazambaza uyobora Drb-Rugali avuga ijambo
Karirima wa IGIHE ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa Africa Museum (Royal Museum for Central Africa), Guido Gryeels
Karirima wa IGIHE ashimira abitabiriye n'uko bakiriwe n'abayobozi b'iyi Ngoro
Umunyeshuri w'umunyarwanda uri kuhakora ubushakashatsi
Umuyobozi mukuru wa Africa Museum (Royal Museum for Central Africa), Guido Gryeels avuga ijambo
Abafatanyije ngo igikorwa kigerweho uhereye ibumoso ni Karirima Ngarambe wa IGIHE, Dr Emeline Uwizeyimana, Umushakashatsi , Umuyobozi mukuru wa Africa Museum, Guido Gryeels na Gilles Bazambanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza