Uyu muhango wabereye mu Karere ka Wallonie mu mujyi wa Mons mu Bubiligi. Ni umunsi waranzwe cyane n’ibiganiro n’ubusabane.
Mu ijambo rye, Jack-Abby Habimana, uyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Bubiligi, yahaye ikaze abanyamuryango bari bateraniye i Mons.
Ati “Ni byiza ko duteraniye aha, kimwe mu biduhuje ari ukwizihiriza hamwe imyaka 35 umuryango wacu umaze uvutse, ibihe nk’ibi bituma twongera gutekereza aho tuvuye n’aho tugeze, tukanatekereza kandi indi myaka 35 iri imbere.”
“kwizihiza isabukuru nk’iyi bituma dutekereza benshi mu bacu baharaniye ko tugera aho u Rwanda rugeze, abariho n’abatakiriho.”
Ni umunsi waganiriwemo byinshi ku mateka yaranze uyu muryango wa FPR-Inkotayi muri rusange, bagaruka cyane ku mateka byimbitse y’ivuka ry’uyu muryango mu Bubiligi.
Abanyamuryango binjiye mu muryango mu ntangiriro zawo ahagana mu 1987 batanze ubuhamya bw’uko umuryango watangiye, uko bahuraga aho bari mu Bubiligi.
Mu batanze ubu buhamya harimo Antoine Rutagwera, François Mushayija na Clothilde Kabare. Habaye n’ikiganiro cy’urubyiruko cyatanzwe na Arnold Turagara na Raissa Bodouin.
Gahutu Oscal nk’umwe mu banyamuryngo ba kera bo mu Bubiligi yatanze ubuhamya bw’inzira zikomeye baciyemo ariko ubu bakaba bishimira kubona abakiri bato bari gutera ikirenge mu cya bakuru babo na bashiki babo.
Wabaye umwanya kandi wo kwereka abanyamuryango Raporo y’ibikorwa byagezweho.
Imwe mu myanzuro yafashwe harimo ko abanyamuryango basabwe kudatezuka ku migabo, imigambi, imikorere n’indngagaciro zaranze Umuryango, gukomeza kwigisha urubyiruko ibirebana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda muri rusange kugira ngo bakomeze kuba abanyamuryango beza n’ibindi.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!