Ni umwiherero wabaye Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025.
Guhera mu 2011, buri mwaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye, biga, cyangwa bakorera mu Bubiligi, barahura bagatumira n’inshuti zabo, zituruka mu bindi bice Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriramo, nka kimwe mu bikorwa bituma Abanyarwanda batuye mu mahanga, bageze mu bihe bitandukanye bagumana u Rwanda ku mutima harimo na gahunda zitandukanye zibahuza,
André Bucyana, Charge d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero, aho mu ijambo rye yatangiye yifuriza abanyamuryango Umunsi mukuru mwiza w’Intwari z’Igihugu cy’u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 31, aboneraho kubasaba kurangwa n’ubutwari aho batuye muri Diaspora.
Yashimiye kandi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi uko bitabira gahunda za Leta zigirwamo uruhare na diaspora, yaboneyeho gukangurira abitabiriye uyu mwiherero kuzitabira Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu Ambasade ifatanyije n’Abanyarwanda bo muri DRB-Rugali n’inshuti uzizihizwa mu mpera za Gashyantare 2025.
Mu kiganiro na IGIHE, Jack-Abby Habimana, uyobora abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi, yagize ati “Uyu munsi twahuye turi benshi, turebera hamwe nk’uko bisanzwe buri mwaka, ibyo twagezeho, ibyakozwe, kuko umwaka wa 2024, wakozwemwo byinshi cyane kandi bishimishije, tuboneraho kubihuza no kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, twifurizanya kandi umwaka mushya muhire.”
“Tunaboneraho gushima abanyamuryango bose bagizemo uruhare. Ibyo bikorwa byagenze neza harimo gutegura kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, habayemo kandi igikorwa cy’amatora ya Perezida Paul Kagame n’Abadepite, igikorwa twishimira uko cyagenze mu Bubiligi. Ibi byose bikiyongera muri gahunda zisanzwe zikorwa.”
Pulchelie Nyinawase, umwe mu batanze ikiganiro muri uyu mwiherero yagize ati “Ni byiza ko twongeye guhura, tukibukiranya icyo twakora ngo umuryango wacu ukomeze utere imbere nka moteri y’igihugu, jye na Gahutu Oscal twaganirije bagenzi bacu ku ndangagaciro z’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi.”
Nyuma y’ibiganiro abitabiriye uyu mwiherero bakurikijeho ubusabane no gusangira.












































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!