00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abafata Jenoside nk’igikoresho cya Politike bamaganywe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 May 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu byamaganye abantu bafata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igikoresho cya Politiki.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi.

Ni igikorwa cyateguwe n’Abarokotse Jenoside batuye Charleroi mu Bubiligi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné yavuze ko nyuma yo kwiyubaka kw’igihugu n’abarokotse, ubu bahanganye n’ikibazo cy’abakomeje gupfobya Jenoside mu buryo butandukanye.

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko mu rwego rwo kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bamaze iminsi bagiranye ibiganiro n’Umujyi wa Charlesroi kugira ngo hadakomeza kugaragara umubare munini w’abitwikira kwibuka bakemererwa gusura inzibutso kandi bafite indi migambi.

Ati “Icyo nashimangiye cyane cyane ni igikorwa cyabaye mu byumweru bibiri bishize aho abantu baje kwifatanye na bamwe ngo kwibuka Jenoside hano Charleroi mu buryo budasobanutse hakabaho kwifatanya n’abasanzwe ubundi bahakana, bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bukomeye, bifatanyije n’abandi Banyarwanda bigatera ikibazo mu myumvire cyangwa ibyo abantu bashobora kumvamo, twandikiye ubuyobozi bwa Charlesroi tubusaba ko hafatwa ingamba ngo ntibizongere kubaho.”

Yakomeje avuga ko u Bubiligi bukwiye gushishoza kugira ngo hatagira ababuca mu rihumye bagakomeza ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nabibutsa ko hari abantu baje ino bakagira amahirwe yo kubona ubwenegihugu ariko na none bagashaka gushora igihugu nk’u Bubiligi mu makimbirane.”

“Ndashishikariza abanyarwanda rero kuba maso bagacunganwa n’ibyo bintu byabaye mu 1994, nabizeza ko bitazongera kuba ahubwo bareba imbere bagakurikira amakuru y’u Rwanda.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Bubiligi, Ernest Sagaga yibukije abantu bari muri icyo gikorwa ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bisigaye bikorwa mu buryo bwinshi.

Ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa mu nzira nyinshi, hari abantu bumva ko yakwemerwa ari uko hongewemo ibindi bintu, cyangwa ikemerwa mu bihe bimwe na bimwe gusa ibi bikaba bitandukanye n’ukuri kw’abacitse ku icumu, n’ukuri kw’imanza zaciwe n’inkiko yaba mpuzamahanga, izo mu Bubiligi no mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye gukomeza kumva abavuguruza ubuhamya bw’abantu biboneye Jenoside n’amaso yabo ahubwo bagashaka kuyikoresha nk’umupira wa Politiki.

Ernest Segaga kandi yashimye umuhate w’abarokotse Jenoside baba muri Charlerois n’ahandi hatandukanye wo gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho.

Yagize ati “Ndashimira abarokotse bo muri uyu mujyi n’ahandi cyane abaduha ubuhamya muri ibi bihe byo kwibuka kuko biduha umukoro kugira ngo dufatanye nabo kuvugisha ukuri ku byabaye tunabwire n’abandi ingaruka z’ibishobora kuba batitonze ngo bakurikirane ibikorwa by’abayipfobya.”

Yasabye abashinzwe inzibutso zashyiriweho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kwitondera abaza kuzisura bagamije izindi nyungu zabo bwite.

Yagize ati “Ugendeye ku kuntu abafashe ijambo bagiye bagaruka kuri iki kibazo bigaragaza ko giteye impungenge abacitse ku icumu rya Jenoside benshi, tukaba twizeye ko ubuyobozi bw’izi nzibutso buzafata ingamba zikwiye.”

Uwitonze Lydie uri mu Banyarwanya batuye Charlesroi banagize uruhare mu gutegura iki gikorwa yavuze ko abantu bose bakwiye kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zabo.

Ati “Kwibuka ntabwo ari igikorwa cy’Abanyarwanda twenyine cyangwa se icy’abarokotse,kwibuka ni igikorwa cyacu twese ndetse nshobora kuvuga ko ari mpuzamahanga. Turashaka ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bamenya ko yabaye kugira ngo Jenoside itazongera no kubaho.”

Amb. Sebashongore, Ernest Sagaga na Tatien Miheto umwe mu bateguye iki gikorwa mu barokotse batuye Charleroi
Uwambayinzobe Valentine, watanze ubuhamya bw’ uko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi
Kamuzima Pamela wayoboye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .